00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagomba guhangwa udushya Leta ntitanga akazi- Nsengiyumva

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 27 February 2015 saa 03:57
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri y’Ubumenyi ngiro (TVET) muri Minisiteri y’Uburezi, Albert Nsengiyumva, yasabye abahawe impamyaabushobozi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kicukiro) ko bagomba kwihangira udushya kuko Leta idatanga akazi.

Yavuze ko nubwo babonye impamyabumenyi bagomba guhanga uduhashya, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu badategereje ko Leta ibaha akazi.

Yagize ati “Nubwo twishimira ko mwahawe impabumenyi, mugomba guhanga udushya mu rwego rwo gukemura ibibazo bitwugarije, kandi ntabwo Leta itanga akazi.”

Yatanze urugero rw’urugendo baherutse gukorera mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (ISAR) gihereye mu Majyepfo, aho bageze bagasanga iterambere rikataje, ariko hanze yaho abaturage bashonje.

Albert Nsengiyumva

Yabasabye ko ibyo bize babyifashisha mu kwihangira udushya hanyuma bagakemura ibibazo bitandukanye igihugu gifite harimo inzara, ibiza ndetse n’ibindi.

Yasabye kandi ubuyobozi bwa IPRC-Kigali gukomeza kongera ireme ry’uburezi kugira ngo umubare w’abakigana urusheho kwiyongera.

Umubozi w’ishuri rya IPRC-Kigali, Diogène Mulindahabi, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza bakaba bahawe impamyabumenyi uko ari 485 baza biyongera kuri 933 bazihawe mu myaka itatu ishize; na none kandi yizeye ko ubumenyi bahawe buzabageza kure hashoboka mu kwiteza imbere.

Iri shuri ryigisha ibijyanye n’ubwubatsi “Civil engenioring”, ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi” Electriclal and electronical, ubukanishi ndetse n’ibijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’itumanaho.

Aba banyeshuri bemeza ko biteguyekujya ku Isoko ry’umurimo ndetse aho biri ngomba bagahanga udushya dushobora guha imirimo abandi.

Gakwisi Patrick umwe mu banyeshuli bahawe impamyabumenyi, ati “Ndangije amashuri mu bijyanye n’ubwubatsi, kubona amafaranga y’ishuri byarangoraga cyane gusa ndishimye cyane, niteguye kujya ku isoko ry’umurimo”.

Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, abayobozi batandukanye harimo abarezi b’abanyeshuri, abahagariye bagenzi babo, abahaciye mu myaka ishize , ababyeyi n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages