Perezida Paul Kagame mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, yavuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zihariye, kugira ngo imanza zinjira mu nkiko zigabanuke.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje mu gutangiza umwaka mushya w’ubucamanza (2013-2014), umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati “Mu bibazo tugifite, hari umubare munini w’imanza zinjira mu nkiko, bigatuma habaho ibirarane mu kuzica. Hagomba kubaho ingamba zihamye imanza zikagabanyuka. Muri izo ngamba, harimo gukomeza guha imbaraga ubushobozi n’ubumenyi urwego rw’abunzi rwegereye abaturage, kugira ngo rushobore gukemura vuba kandi neza ibibazo by’abaturage.”
Perezida Paul Kagame, yavuze kandi ko hagomba kubaho gushishikariza Abanyarwanda, gukemura ibibazo byabo batarinze kubijyana mu nkiko.
Perezida Paul Kagame yasabye Abagenzacyaha n’Abashinjacyaha gukora mu buryo bunoze amaperereza n’indi mirimo yose ibanziriza icibwa ry’imanza.
Perezida Kagame ati “Nongere gukangurira Abacamanza n’Abashinjacyaha kongera imbaraga mukwifashisha ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’imanza, no kuyahererekanya byaba hagati y’inkiko ubwazo, hagati y’abayobozi b’inkiko n’abakozi bazo, no hagati y’abakozi b’inkiko n’abagana izi nkiko. Abagana inkiko na bo bagomba gusaba serivisi zitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga, ntibibe ngombwa ko batakaza amafaranga cyangwa umwanya bajya ku nkiko gutanga ibirego, kureba igihe bazaburanishirizwa, kubaza aho imanza zigeze no gusaba kopi z’imanza zabo.”
Perezida Kagame yavuze ko aho ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga bitagera, bagiye gusaba inzego zibishinzwe ko byakwihutishwa.
Perezida Kagame yijeje urwego rw’Ubucamanza ko izindi nzego za Leta zizakomeza gukorana arwo mu gukemura ibibazo rwaba rufite, harimo kongera ibyumba by’iburanisha mu rukiko rw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru. Kubaka ingoro y’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi’ no kubaka ingoro z’inkiko zibanze zigikorera ahantu hadatunganye.
Ubutabera bw’u Rwanda bwizewe mu ruhando mpuzamahanga, Abanyarwanda barenga batanu bamaze koherezwa n’inkiko mpuzamahanga kuza kuburanira mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO