00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakajijwe umubyigano muri KBS n’ubwo abagenzi bawinubira

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 March 2015 saa 08:06
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bakoresha imodoka nini zitwara abagenzi (Bus) za KBS mu ngendo zabo za buri munsi, binubira umubyigano ukabije, ariko ubuyobozi bwayo bukabihakana, ahubwo habukavuga ko n’indi myanya isigaye yo kwicaramo igiye kugabanywa.

Aba bagenzi bavuga ko uwo mubyigano ukabije wiyongereye cyane nyuma y’uko umubare w’abantu izi modoka zemerewe gutwa wongerewe ukava kuri 60 ukagezwa kuri 72, ariko imyanya yo kwicaramo itariyongereye.

Kayiranga Francois utuye mu Murenge wa Kimironko avuga ko ahora yibaza impamvu umubare w’abo ubwishingizi buzemerera gutwara wongerewe ariko imyanya yo kubatwaramo ntiyongerwe.

Ati “ Ntibyumvikana rwose uburyo umubare w’abantu wakongerwa ariko imyanya bicaramo ntiwongerwe, ese ibi byabaye he ko umuntu agenda ahagaze kandi yarishye amafaranga ye?”

Muhirwa Emile we avuga ko buri gihe iyo asanze imyanya yo kwicaramo yafashwe agera aho agiye yananiwe cyane hafi y’uwahagenze n’amaguru.

Ati “Ngerayo narushye cyane nk’uwagendehseje amaguru. None se ko ubusanzwe tuzigenderamo tubyigana kandi duhagaze, kuki bongereye abantu ntibongera imyanya yo kwicaramo? njye mbona babiterwa n’abantu baba bishakira inyungu zabo gusa”.

Yakomeje avuga ko uretse kuba bagenda babyiganye, muri izi modoka hanagaragara ikibazo cyo gukorakoranaho mu bagenda bahagaze ku buryo hari n’abibwa bakozwe mu mifuka.

Ubuyobozi bwa KBS buvuga ko abo izi modoka zitwara ari bake ugereranyije n’izo mu bindi bihugu

Charles Karangwa, Umuyobozi wa KBS avuga ko n’ubwo izi modoka zatwaraga abantu 60 mbere zifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 71 barimo umushoferi n’uwo bafatanya (Convoyeur), ko abagenzi badakwiye kuvuga ko uyu mubare ari mwinshi kuko ari bake ugereranyije no mu bindi bihugu.

Yagize ati “Ahubwo twe dutwara abantu bake ugerereranije no mu bindi bihugu yaba muri Afurika cyangwa se muri Amerika n’u Burayi, kuko ho usanga zitwara abantu 110”.

Yakomeje avuga ko, ku bijyanye no kongera imyanya yo kwicaramo bitazashoboka na gato, bitewe n’uko bifuza kuyigabanya kugirango bajye batwara abagenzi benshi kandi neza .

Ati “Turifuza ko mu minsi iri mbere igihe hazaba hari imihanda yagenewe kunyurwamo na bisi (Bus) tuzagabanya intebe ku buryo dusigamo imyanya y’abafite ubumuga, abagore batwite n’abasheshe akanguhe, bitewe n’uko tuba twifuza kugabanya ikibazo cy’umubyigano w’abantu”.

Mu gihe abagenzi binubira umubyigano muri izo modoka nini za KBS, izitwara abagenzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali zifite intebe 40 gusa, izazibanjirije zikaba zari zifite 34 cyangwa 35.

Mu modoka ya KBS abagenzi binubira umubyigano utuma benshi bagera iyo bajya bananiwe
Imyanya yo kwicaramo yo ibona umugabo igasiba undi uretse ko abadamu batwite kimwe n'abasheshe akanguhe barabahagurukira
Abagenzi bamwe baba bahagaze mu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages