00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyabura miliyoni 800 ngo inyubako ya “One dollar compaign” yuzure

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 17 May 2013 saa 04:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi AERG buvuga ko hakenewe andi mafaranga agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo inyubako ya One Dollar campaign ibashe kuzura,ishyirwemo imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi yagenewe.
Byari biteganyijwe ko iyo nyubako yagenewe abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi ku nkunga y’umushinga “One dollar compaign” itangira kubakwa mu Kuboza 2010 (…)

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi AERG buvuga ko hakenewe andi mafaranga agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo inyubako ya One Dollar campaign ibashe kuzura,ishyirwemo imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi yagenewe.

Byari biteganyijwe ko iyo nyubako yagenewe abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi ku nkunga y’umushinga “One dollar compaign” itangira kubakwa mu Kuboza 2010 ikarangira muri 2011.

AERG itangaza ko kubera guhindura imiterere y’iyo nyubako, byatumye amafaranga yari ateganijwe kuyuzuza yiyongera n’igihe cyo kuyubaka kiriyongera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi mukuru wa AERG ku rwego rw’igihugu, Constantin Rukundo yavuze ko inyubako y’umushinga wose wa“One dollar compaign” wagombaga gutwara amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu hakakirwa abana 600. Mu gice cyawo cya mbere inyubako izakira abana 192 ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 800 kugira ngo ibashe kuzura .

Rukundo avuga ko ayo mafaranga azaturuka mu bafatanyabikorwa ba AERG no muri Leta, ku buryo yemeza ko mu mpera z’umwaka wa 2013 cyangwa mu ntangiriro za 2014, iyo nyubako izaba yuzuye.

Hari impamvu zatumye inzu itubakwa nk’uko byari biteganijwe.

AERG isobanura ko inyubako yagombaga kubakwa yari gutwara amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu, gusa ngo bitewe n’uko igishushanyo mbonera cyayo cyari cyarakozwe kera mu buryo butajyanye n’igihe (yaba ibikoresho bizayubaka, ingano yayo no kuramba) byatumye bahindura inyubako bafata ikindi gishyushanyo mbonera.

Impamvu ya kabiri, ni imiterere y’ubutaka bwari kubakwaho iyo nzu. Rukundo asobanura ko basanze ari ubutaka bubi biza gusaba ko inzu izahubakwa igomba kugira icyumba cy’ikuzimu (cave) mu gihe ku nyubako ya mbere iyo cave itari iteganyijwe.

Ibi byose byatumye igihe cyo kubaka iyo nzu cyiyongera, umubare w’amafaranga yagombaga gukoreshwa uriyongera.

Inkomoko y’amafaranga miliyoni 800 z’amanyarwanda akenewe

Aya mafaranga akenewe vuba ngo imirimo yo kubaka igende neza, AERG ivuga ko izayakura mu bafatanyabikorwa bayo batandukanye, Leta ndetse bakanishyuza amadeni abantu babafitiye.

Rukundo avuga ko hari amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 200 y’amadeni, abantu bari bemeye gutanga muri “One dollar compaign” bataratanga, akaba asaba ko babayatanga nk’uko bari babyiyemeje.

Rukundo avuga ko bafite icyizere ko ayo mafaranga azaboneka, kandi nta bundi bukangurambaga rusange kuri "One Dollar campaign" buzongera gukorwa.

Iyi nzu nimara kuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abayibamo 192.

Umushinga wa “One dollar campaign” uhuriweho n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zigera kuri 15, zirimo IBUKA, FARG, MINAFFET n’ibindi bigo bya Leta.

Inyubako ya One dollar campaign

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages