00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe ingurane ya miliyari 3,7 Frw y’ibizangirika mu mushinga wa Kigali Green City

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 26 May 2026 saa 03:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ingurane za miliyari 3,7 Frw zizahabwa abazangiririzwa imitungo mu mushinga Kigali Green City uteganyijwe mu Karere ka Gasabo.

Ni umushinga w’umujyi w’icyitegerezo urengera ibudukikije, uteganyijwe ku buso bwa hegitari zisaga 600 mu Murenge wa Kinyinya, ujyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ku wa 25 Gicurasi 2026, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ingengo y’imari y’ingurane ari ingenzi kugira ngo imirimo yo kubaka uyu mujyi itangire neza.

Yagize ati “Iyi ngengo y’imari irakenewe kugira ngo imirimo y’umushinga wa Green City itangire.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda za Rwanda Green Fund, ikigega kizawugiramo uruhare, Ndayambaje Jean-Nepo, yasobanuye ingurane izatangwa ku mitungo irimo ubutaka, inyubako n’ibiti kandi ko izatangwa mbere.

Yagize ati “Ingurane irakenewe kugira ngo imitungo izangirika izishyurwe mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira, nk’uko amategeko abiteganya.”

Muri Kigali Green City, hazashyirwamo 38% by’inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare mu rwego rwo kurengera ibudukukije, hubakwe na pariki igezweho izaba iri ku buso bwa hegitari 70.

Kigali Green City izaba irimo inzu zihendutse ziturwamo n’abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000 kandi izaba ifite n’ibice byahariwe ubucuruzi, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo.

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira mu 2030, hazubakwa inzu ziri hagati ya 1700 na 2000 zizaba ziri kuri hegitare 16.

Kigali Green City izubakwa ku buso bwa hegitari 600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages