00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe miliyari 3 Frw ngo ibitaro bya Kiziguro bikemure ibibazo by’ingutu bibyugarije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 April 2019 saa 10:16
Yasuwe :

Nibura miliyari 3 Frw, nizo zikenewe ngo ibitaro bya Kiziguro, biherereye mu Karere ka Gatsibo, byimukire mu nyubako nshya zizatuma batanga serivisi z’ubuvuzi neza.

Ibi bitaro bifite ibibazo by’ingutu birimo inyubako zidahagije, ibitanda bike binatuma abarwayi bararana ku gitanda ari babiri abandi bakarara hasi n’idindira ry’inyubako nshya zabyo zatangiye kubakwa mu 2012.

Mu mpera za Gashyantare ibi bitaro byasuwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente, aha Minisiteri y’Ubuzima, ukwezi kumwe ko kuba bahaye umurongo ibibazo byose biri muri ibi bitaro.

Icyo gihe yemereye ibi bitaro ko bagiye kohereza abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), kugira ngo barebe ibisabwa byose kugira ngo ibitaro bishya byubakwe mu gihe cya vuba bitangire gutanga serivisi neza ku baturage.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro Dr. Mbayire Vedaste, yabwiye IGIHE ko abakozi ba RHA, bahageze bagakora inyigo bagasanga hakenewe miliyari 3 Frw kugira ngo ibitaro bishya bitangire gukorerwamo.

Ati “Abo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire baraje dukora inyigo y’ibisabwa byose dusanga hakenewe miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda .Ubu raporo yatanzwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe dutegereje inama bazaduha”.

Dr. Mbayire akomeza avuga ko aho amafaranga azaturuka hataramenyekana gusa ngo uyu mwaka uzarangira ibikorwa byo kubaka byasubukuwe.

Ati “Kugeza ubu aho amafaranga azaturuka ntabwo turahamenya ariko ubushize Minisitiri w’Intebe yatubwiye ko azaturuka muri Minisitiri y’ubuzima hamwe n’abandi bafatanyabikorwa. Turizeza abaturage bagana ibi bitaro ko imirimo yo kubyubaka izatangira mu minsi mike iri imbere”.

Kubaka ibi bitaro bikaba bizakorwa mu bice bibiri, igice cya mbere hazavugururwa ndetse hanarangizwe inzu nshya zari zatangiye kubakwa mu 2012 ubwo leta na Kiliziya Gatolika, batangiraga kubaka ibi bitaro, kuzivugurura no gushyiramo ibikoresho bikazatwara miliyoni miliyoni 700 Frw.

Igice cya kabiri hazubakwa inzu nshya zirimo Laboratwari y’ibitaro, inzu y’ababyeyi babyariramo n’izindi nyinshi zizatangirwamo serivisi, bikazatwara miliyari 3.3 Frw.

Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukorerwamo mu 1985 bikaba byari bigenewe kuba ikigo mbonezamikurire. Ni ibya Kiliziya Gatolika ariko ifatanyije na Leta ku masezerano. Bifite ibigo Nderabuzima 11 abaganga 13 abaforomo n’ababyaza 63.

Inkuru bifitanye isano: Minisitiri w’Intebe yeretswe ibibazo by’ingutu mu bitaro bya Kiziguro, atanga ukwezi ko kubikemura

Inyubako nshya z'ibitaro bya Kiziguro zatangiye kubakwa mu 2012 n'ubu ntiziruzura
Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr.Ngirente yasuraga ibitaro bya Kiziguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages