Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko uyu mugororwa yatorotse ku wa 07 Kanama 2017 aho yari afungiye muri Gereza ya Nyanza.
Yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatitwa igifungo cy’imyaka 30. Nyuma yo gufatirwa mu Ruhango, yasubijwe muri gereza kugira ngo akorerwe indi dosiye y’icyaha cyo gutoroka gereza.
Umugororwa utorotse gereza akongera gufatwa agezwa imbere y’urukiko agakatirwa igihano cyo gufungwa amezi atandatu yiyongera ku gihano yari yarahawe iyo yakatiwe.



















TANGA IGITEKEREZO