Guhera ku wa 1 Nzeri 2018, iki cyemezo kizajya gitangwa n’ihuriro ry’ibigo bitanga ubwishingizi binyuze mu kigo umuntu yabufashemo, bitandukanye n’uko buri kigo kibucuruza cyajyaga gitanga icyemezo cyacyo.
Gusa ibyemezo byamaze gutangwa byo bizakomeza gukoreshwa kugeza igihe ubwishingizi bwabyo buzarangirira.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASSAR, Majoro Jean Pierre, yavuze ko ibigo bitanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga byasanze bikwiye gushyiraho ‘vignette’ ihuriweho, hagamijwe kugabanya abakora inyiganano cyangwa ‘indyogo’.
Yakomeje agira ati “Ubu iyi ‘vignette’ tuzanye ni imwe kuri bose, irazwi, itandukanye n’izindi kandi nta kuntu wahita uyihimba kuko ibiyiranga biragoye.”
Ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, kureba amakuru ayikubiyemo bizajya bisaba application ya telefoni ifite ubushobozi bwo gusoma code zanditsemo cyangwa agatoroshi kabigenewe bamurikaho.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yavuze ko bizafasha mu kugabanya ibyangombwa by’ibyiganano byari bimaze kugenda bigaragara.
Yagize ati “Urebye ibirango biri muri iyi ‘vignette’ nshya, kugira ngo ubihimbe, uwabigeraho byamutwara ibya mirenge atabasha kubona. Icya kabiri ni uko bya birango birimo hari n’uburyo bwo kuberaba bwihariye.”
“Ubundi imodoka iri mu muhanda idafite ubwishingizi aba ari ukuyiterura. Idafite ubwishingizi ni uwibagiwe kubigura, ufite bya bindi by’Indyogo (ibyiganano), iyo tubonye iyo modoka turayikemanga tukayiterura (igafatwa).”
Mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubwishingizi byigenga bigera kuri 14, byose ahanini bihurira ku bwishingizi bw’ibinyabiziga.
Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda bikeruka no gukora impinduka mu misanzu y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga kugeza kuri 73%, bikazashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka uhereye ku itariki ya 1 Mutarama uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO