00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Hakwiye kujyaho amashuri yigisha iby’imikino n’imyidagaduro” Mayor Murenzi

Yanditswe na

Kwizera

Kuya 21 September 2015 saa 06:31
Yasuwe :

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Abdallah Murenzi avuga ko hakwiye gushyirwaho amashuri yigisha mu buryo bwihariye ibijyanye na Siporo no kuririmba, ngo bidafatwa nk’uburyo bwo kwihimisha gusa, ahubwo bikaba ibintu umuntu akora abyaza inyungu.

Ni igitekerezo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yatanze mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, abashinzwe uburezi muri utwo turere n’abandi bakozi.

Iyi nama yari ifite intego yo gusuzuma uko kwigisha imyuga n’ubumenyingiro bihagaze, inzitizi zihari n’icyakorwa ngo birusheho kugenda neza, bifashe igihugu gutera imbere, ndete no kureba uburyo abiga imyuga basohokana ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Murenzi asanga siporo cyangwa kuririmba byakwigishwa mu mashuri bikagirira akamaro ababikora, ntibibe ibyo kwishimisha gusa nk’uko bamwe kuri ubu babifata.
Yagize ati” hari ibintu mbona tudaha agaciro kandi bikomeye, mu mikino n’imyidagaduro harimo impano zikomeye. Nk’umupira w’amaguru abantu bawufata nko kwishimisha ariko bibamo amafaranga menshi.”

Uyu muyobozi yagaragaje uburyo habayeho amashuri afasha abakiri bato bakazamura impano mu mikino n’imyidagaduro bigateza igihugu imbere bikagabanya n’ubushomeri.

Ati “ mu byo mwerekanye ahangaha sinigeze mbona mwerekana amashuri yigisha abantu imikino, yigisha abantu kuririmba, […] ubushize umuhanzi Knowless yahembwe miliyoni 24 kubera kuririmba, ndahamya neza ko niyo wazigama ute uri Meya utabasha kuyabika, kereka ahari manda yawe yose. Ibi bintu byavamo uburyo bwiza bwo guhanga imirimo, abantu ntibabifate nko kwishimisha.”

Irene Nsengiyuma umuyobozi muri WDA ushinzwe amahugurwa yatangaje ko hari ibimaze gukorwa mu rwego rwo kuzamura abafite impano mu mikino n’imyidagaduro nk’uburyo bw’umwuga, kandi ko bigiye gushyirwamo ingufu kurushaho.

Yagize ati “twafunguye ishuri ryigisha umuziki ku Nyundo, n’irindi ryigisha ibyo gukina film i Kigali. Ntituragera aho twifuza, birasaba kongera imbaraga no kurushaho gukora ubuvugizi.”

Mayor w'akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages