Mu majonjora yabereye mu Turere twa Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Nyanza, Muhanga, Nyagatare, Kayonza no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ;yitabiriwe n’abakinnyi basaga 500 uwagiye ahiga abandi muri buri gace akaba yarahawe ibihumbi 100 Frw n’itike yo kuzakina imikino ya 1/8.

Niyonsaba David wateguye iri rushanwa yatangarije IGIHE ko icyiciro cy’ibanze cyagenze neza kurusha uko yabitekerezaga ndetse akurikije ubushake abakinnyi bafite n’ishyaka bashyira muri buri mukino, hari icyizere ko mu gihe kiri imbere shampiyona ya Billard izaba rimwe mu marushanwa akomeye n’ibihembo bikiyongera.

Ati "Nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu dukoresha amajonjora, byagenze neza cyane kuko abakinnyi bitabiriye ari benshi kandi ubona ko bishimiye irushanwa. Billard ni umukino ufite abakunzi benshi, byaranagaragaye kuko abafana baritabiriye ahantu hose twanyuze."

Yakomeje agira ati "Twamaze kubona abakinnyi bazakina imikino ya nyuma ni ukuvuga 1/8, kugeza ku mukino wa nyuma, yose ikazabera muri Kigali. Turizera ko ibyo twigiye muri iyi nshuro ya mbere bizadufasha mu gutegura imyaka ikurikiraho, abaterankunga bakaza ari benshi ndetse n’ibihembo ku bakinnyi bikiyongera."

Imikino ya 1/8 igetanyijwe ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena nyuma hakazahita hakinwa na ¼ uwo munsi naho ½ n’umukino wa nyuma ikazaba tariki 9 Kamena 2018. Uzegukana irushanwa azahabwa igikombe na miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi 16 babonye itike yo gukina imikino ya 1/8:

1. Mbagirente Joseph (Huye)
2. Hategekimana Eric (Nyanza)
3. Uwumukiza Albert (Rusizi)
4. Gatete James (Kimironko)
5. Icyimanizanye Ramadhan (Muhanga)
6. Kayiranga Vianney (Rubavu)
7. Ishimwe Fauza (Musanze)
8. Niyonshuti Faustin (Kicukiro)
9. Bizimana Vincent (Kicukiro)
10. Frédéric Ngaboyisonga (Gikondo)
11. Joseph Gasarasi (Muhima)
12. Mfashwanayo Herveda (Muhima)
13. Rwamucyo Ben (Remera)
14. Nshimiyimana Alia (Remera)
15. Hakorimana Germain (Nyagatare)
16. Gashugi Antoine (Kayonza)

Billard ni umukino usaba gutekereza cyane n'amayeri menshi
Billard ni umukino usaba gutekereza cyane n'amayeri menshi
Inshuti za Nshimiyimana Alia zimushimira nyuma yo kubona itike yo kujya mu bakinnyi 16 bazakina imikino isoza
Inshuti za Nshimiyimana Alia zimushimira nyuma yo kubona itike yo kujya mu bakinnyi 16 bazakina imikino isoza
Ku nshuro ya mbere Shampiyona ya Billard iteguwe mu Rwanda, abayitabiriye bagaragaje guhangana gukomeye
Ku nshuro ya mbere Shampiyona ya Billard iteguwe mu Rwanda, abayitabiriye bagaragaje guhangana gukomeye
Mu bice bitandukanye abafana babaga ari benshi cyane
Mu bice bitandukanye abafana babaga ari benshi cyane
Nshimiyimana Alia waboneye itike i Remera, yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino
Nshimiyimana Alia waboneye itike i Remera, yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino