Nyuma y’amahugurwa yari amaze icyumweru abera mu kigo cya Gashora Girls Academy yatangwaga na kaminuza ya Delft mu Buholandi yigisha iby’ikoranabuhanga, agamije gukangurira urubyiruko kwiga imishinga igaragaza udushya, yakwifashisha ikoranabuhanga igahangana n’ikibazo cy’amazi.
Mu mishinga ibiri yahawe ibihembo, uwa Walter Rwamucyo, Dominique Mvunabandi na Gilbert Mwangi Kamau bise “Severe Weather Warning for Musanze City” ni wo wabaye uwambere, bitewe n’uko wasanganywe udushya two kuba uzifashisha ikoranabuhanga mu guha abaturage ubutumwa bugufi igihe habonetse amakuru yihutirwa atuma birinda ingaruka z’ibiza. Uwo mushinga ukaba warahembwe amadorali ya Amerika ibihumbi 2000
Umushinga waje ku mwanya wa kabiri ni “Indogobe Smart Water Limited” wa Maurice Abayo, Luc Einstein Ngenda ndetse na Phillippe Kwitonda, bazajya bashyira ibigega birimo amazi asukuye ahantu habugenewe, igihe amazi yabuze abaturage bakoresheje itumanaho rizaba ryarahujwe n’ibi bigega babashe guhamagaza amazi byihuse, uwo mushinga wo ukaba wahawe amadorali ya Amerika 1000.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Mrs.L.M. Cuelenaere yavuze ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ikibazo cy’amazi n’ihindagurika ry’ibihe, bityo hakaba hagomba kubaho uburyo bwo kubishakira umuti hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Dominique Mvunabandi umwe mu babaye aba mbere, yavuze ko bagiye kongera gusesengura neza no gukora inyigo yimbitse umushinga wabo ukazashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Ubu twishimiye ko umushinga wacu wabaye uwa mbere, binaduhaye imbaraga zo kwagura imitekerereze, ukazashyirwa mu bikorwa kuko uzafasha abaturage.”
Nick Van De Giesen wo muri Kaminuza ya Delft, yavuze ko usanga urubyiruko nyarwanda rufite ibitekerezo, ariko kubibyaza umusaruro kikaba ikindi kibazo.
Ati “Ibitekerezo byo barabifite, ahubwo ikibazo ni uko batabibyaza umusaruro.”
Indi mishinga yahatanaga hari uwo guha abaturage amakuru yo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga, (Irrigation App), uwo gutunganya amazi (Grey Water Treatment System and Monitoring App) ndetse n’undi wo gusukura amazi (Water Quality Monitoring App).
Gahunda yo guhemba iyi mishanga y’urubyiruko iterwa inkunga na leta y’u Buholandi binyuze mu kigo VI Water, ari na cyo cyagize uruhare mu gutegura amahugurwa kuri urwo rubyiruko rukabasha kugira iyi ntekerezo.
Uyu mushinga uzakorera mu bihugu Benin, Ghana,Kenya, Mali, Mozambique, Rwanda na Sudan y’Epfo.
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO