00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanenzwe abaganga bateshutse ku nshingano yo kuvura bakica abarwayi muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 May 2023 saa 08:43
Yasuwe :

Bamwe mu bari abaganga bishe abo bagombaga kuvura mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banenzwe ko bataranzwe n’umutima w’ubumuntu nk’uko umwuga wabo ubibasaba.

Ubwo Abakozi, abarwayi n’abayobozi b’ibitaro bya Remera Rukoma bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari abaganga bishwe abarwayi hirya no hino mu bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi banenzwe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko ubusanzwe abantu berekeza kwa muganga bagiye gushaka ubuzima ariko mu gihe cya Jenoside byarahindutse ahubwo abakabubahaye barabubambura.

Ati “Ubundi abantu tugana kwa muganga tujya gushaka ubuzima ariko muri kiriya gihe ntabwo byakunze nkuko tugenda tubibona hirya no hino mu gihugu, hari aho usanga harimo n’abaganga bagiye bambura abantu ubumuntu kandi bari bakwiye kuba babafasha kububasubiza.”

Yongeyeho ati “Ibyo bigaragaza ko hagiye habaho guteshuka ku nshingano bari biyemeje kandi si muri aka Karere gusa ahubwo ni hirya no hino mu gihugu. Abantu biyambuye umutima wa kimuntu bambara uwa kinyamaswa.”

Yagaragaje ko kubona umuganga yambura ubuzima uwamuhungiyeho ari ibintu biteye isoni nubwo bishimangira ubugome n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE igaragaza ko hari umubare w’abaganga 68 bahamijwe icyaha cya Jenoside ndetse n’abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro bagera kuri 69.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Dr Jaribu Théogène, yavuze ko biteye isoni kubona uwari umuyobozi w’ibitaro, umuganga n’abandi baragize uruhare mu gutanga abarwayi b’abatutsi ngo bicwe.

Ati “Muri ibi bitaro, Jenoside yabaye nko korosora uwabyukaga kubera ko muri ako gace hari imitwe y’interahamwe zari zaratojwe kwica abatutsi aho bari bari hose.”

Dr Jaribu yagaragaje ko ingaruka z’ubutegetsi bubi zoretse u Rwanda mu nzego zose zirimo n’inzego z’ubuzima ibintu byatumye abari abaganga bafata iya mbere mu kwica abarwayi n’abarwaza babo.

Yasabye abakora mu nzego z’ubuzima kuri iki gihe ko bakora ibishoboka byose bakigira ku mateka ku buryo amateka mabi y’urwango n’ivangura u Rwanda rwanyuzemo atazongera ukundi.

Ati “Dukwiye kwigira ku mateka twanyuzemo maze tugakora itandukaniro kandi biradusaba gukorana akazi kacu dutandukanye n’amacakubiri n’ivangura ahubwo tukimaza indangagaciro z’ubunyarwanda aho kwibona mu ishusho y’irondabwoko.”

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josee, yongeye gushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kuko mu gihe cy’iminsi 100 gusa hishwe abasaga miliyoni.

Yongeye kunenga uburyo abari bashinzwe gutabara ubuzima bw’abantu bijanditse muri Jenoside kugeza ubwo abari bagiye kwivuza batashoboraga kubasha kwihishahisha kubera uburwayi bicwa bazira ko ari Abatutsi.

Umuyobozi w'ibitaro bya Remera Rukoma Dr Jaribu yanenze bikomeye uko abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages