Kuva 2015, u Rwanda rukoresha ibipimo by’Ubushakashatsi ku baturage n’imibereho yabo (DHS) rikorwa rimwe mu myaka itanu.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi ari 38%; Intara y’Uburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ( 45%); Amajyepfo (41%); Amajyaruguru (39%); Uburasirazuba (39%) naho Umujyi wa Kigali bakaba 23%.
Iryo barura kandi ryagaragaje ko abantu 7.7% bafite umubyibuho ukabije; Umujyi wa Kigali uza imbere na 9.9%, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru (9.7%).
Mu mahugurwa abagize Sun Alliance bagize kuri uyu wa Gatatu, bagaragaje ko bigoye gukumira ibibazo biterwa n’imirire mibi mu gihe byibuze ubushakashatsi budakorwa rimwe mu mwaka.
Umwe mu bari muri aya mahugurwa, Rutagengwa Janvier, yagize ati “Buriya ikibazo cyo kugwingira tujya tuvuga imibare abantu bakikanga kandi muzi ko iyo tugenderaho ikorwa rimwe mu myaka itanu. Nta kuntu hajya hakorwa ubushashatsi bugaragaza uko bihagaze byibuze mu mwaka?”
Padiri Habakurama Philippe wari waturutse muri Paruwasi ya Karambi, Diyoseze ya Kabgayi, we yagize ati “Abagwingiye barahari, bigaragarira mu bana ariko n’abakuru bantera impungenge kuko usanga hari n’abafite umubyibuho urengeje, ugasanga nabyo ni imirire mibi [..] Imbogamizi ni uko kiriya kigero bafata cy’imyaka itanu, bagombye kubikurikirana nka rimwe mu mwaka cyangwa mu myaka ibiri.”
Umuyobozi w’agategenyo wa Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, yasobanuye ko imiryango igize ihuriro igiye gushyishikarizwa gushaka imibare y’abafite imirire mibi no kugwingira ku buryo yakwifashishwa hadategerejwe imyaka itanu.
Yagize ati “Bagaragaje ikibazo ko kumenya imibare iri hagati y’ibarurishamibare rikorwa nyuma y’imyaka itanu, basaba ko iri hagati ya buri mwaka ikwiye kujya iboneka, ikadufasha kumenya ingamba twafata tudategereje imyaka itanu […] Dufite gahunda yo kwihutisha igabanuka ry’igwingira mu bana.”
Yakomeje avuga ko imiryango igize Sun Alliance mu turere twose ikoreramo igiye gufatanya natwo kwihutisha gahunda yo kumenya imibare nyayo buri mwaka, hakamenyekana icyakozwe, ‘bikanaduha imbaraga zo guhindura ingamba twari dufite.’
Iyo miryango itera inkunga imishinga igamije kurwanya imirire mibi, ikanakora ubukangurambaga mu baturage ku kuboneza imirire myiza.
U Rwanda rufite abana 38% bagwingiye mu gihe Ishami rya Loni ryita ku Buzima rivuga ko umubare wakwihanganirwa ari abatarenze 20%.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO