Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye avuga ko abanyarwanda ari bo bakwiye kugaragaza niba koko uburenganzira bwabo bubangamiwe, kuko hari ibimaze gukorwa n’ubwo hari ibyo raporo z’amahanga zikunda kunenga.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo u Rwanda rwisobanure imbere y’umuryango w’abibumbye, imyanzuro irenga icumi ku burenganzira bwa muntu, na yo izaba ikubiye muri raporo izatangwa, iracyagibwaho impaka.
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2015 inzego za Leta zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu zagize ikiganiro mpaka, harebwa aho u Rwanda rugeze mu gutegura raporo izagaragazwa i Geneve muri “Universal Periodic Review/UPR”, gahunda yo gusuzuma aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa imyanzuro irebana n’uburenganzira bwa muntu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiriri w’ ubutabera Johnston Busingye yavuze ko intera u Rwanda rugezeho ishimishije.
Ati: “Twiyemeje imyanzuro 67 muri 2011, ubu iyo dutekereza ko tumaze kugeraho twatangira raporo n’uyu munsi ni imyanzuro 55. Kuri iki kigero ntabwo ari 100% ariko ntabwo ari nabi.”
Bimwe mu byagezweho nk’uko Minisitiri Busingye yabigaragaje, harimo gusoza ibikorwa by’Inkiko Gacaca, gusubiramo Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside no gutora amategeko amategeko mashya yagura ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, uburenganzira bwo guhurira hamwe, uburenganzira bwo kubona amakuru no gushinga imitwe ya politiki.
Harimo kandi no gukorana n’ intumwa zihariye ku burenganzira bwa muntu.
Kuba hari ibyo amahanga akunda kugaragaza ko bikiri imbogamizi ikomeye ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye asanga abanyarwanda ubwabo ari bo bazi igisubizo cy’ukuri, kandi ngo ubu kiri gushakwa.
Yagize ati: “Ntabwo tuvuga ikintu kinyuranye n’icyo wowe uzi. Niba bavuga bati Itangazamakuru rirazitiwe, icya ngombwa ni ... twebwe abanyarwanda ibyo tubivugaho ni iki? Twebwe abanyarwanda bari ku muhanda, turi mu buzima bwacu umunsi ku munsi ni ko tubibona?”
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Hari uruhande rumwe rw’Amategeko na politiki n’ibiba biteganyijwe. Barabibona bate ababirimo? Wa muntu uba mu muryango utegamiye kuri leta, uharanira uburenganzira bwa muntu wabigize umwuga, nk’ ubu twiyemeje kubarinda. Ese bimeze bite? Iyo ugiye mu Karere ahantu, iyo ukurikirana ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu, hari ingaruka uhura na zo?”
Igihugu cy’u Bwongereza ni cyo giheruka kunenga u Rwanda, mu cyegeranyo cyasohowe kuwa 12 Werurwe 2015, ubwo iki gihugu cyavugaga ko gihangayikijwe n’ubwisanzure budahagije mu bya politiki, kwishyirahamwe, gutanga ibitekerezo n’Itangazamakuru mu Rwanda.
Busingye avuga ko kugaragaza ibyo igihugu cyakoze ku burenganzira bwa muntu, nta manota atangwa, ahubwo ngo biba bigamije guhindura ubuzima bw’ abaturage.
Muri Kamena 2015 u Rwanda ruzatanga raporo yarwo ku mavugurura yakozwe ku burenganzira bwa muntu, ikazasuzumwa mu Gushyingo uyu mwaka n’ubwo ibihugu bizakora iryo suzuma bitaramenyekana.
Rabbi Malo Umucunguzi



















TANGA IGITEKEREZO