00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari Abanyarwanda bumva ko kugura dekoderi ari iby’abakire gusa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 March 2016 saa 11:19
Yasuwe :

Mu gukura abantu mu buryo bushaje bwo kureba televiziyo bwitwa ‘analogue’ binjira mu bugezweho bwa Digital, byasabye ko hatangizwa gahunda yo gukoresha dekoderi ku bantu bose bifuza kureba televiziyo bari mu Rwanda.

Icyakora bimwe mu bigo bicuruza bikanakwirakwiza dekoderi biravuga ko hakiri abantu bumva ko kugura ifatabuguzi ari iby’abakize n’abazungu.

Winjiye mu tubari two hirya no hino mu mujyi no mu cyaro kimwe, mu bigo by’amashuri na za Kaminuza kimwe no ku ngo nyinshi z’abaturage ubona ko abantu bamaze gukangukira gukurikirana amakuru n’ibindi binyuzwa kuri televiziyo, zaba izo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Nubwo bimeze gutya ariko, hari abagura dekoderi bagaheruka ifatabuguzi yayiguranye, akazareba zimwe zitishyuzwa ahanini kuko hari abavuga ko ifatabuguzi mu Rwanda ryigonderwa na bake.

Gusa abacuruza izi serivisi bavuga ko ibiciro bidahanitse ugereranyije n’ipaki y’amashene ya televiziyo baba bahaye umuntu kuri dekoderi.

Augustin Muhirwa, Umuyobozi wa Tele 10 Group igurisha dekoderi ikanatanga serivisi z’ifatabuguzi aganira na IGIHE yagize ati “Ntitwakwirengagiza ko ubu hari ibibazo by’ubukungu butifashe neza ku isi, ariko igicuruzwa nacyo kigena agaciro kacyo kandi ngira ngo iyo abantu baguze ifatabuguzi nabo barushaho kwishima bareba ibyo abatarifite badapfa kubona.”

Akomeza avuga ko hari abahitamo kujya gushakira ibyo byishimo mu tubari nyamara baguze ifatabuguzi babisangira n’imiryango yabo bitabasabye kugerekahoandi mafaranga.

Muhirwa anavuga ko muri gahunda bafite harimo kuzagabanya ibiciro bya za dekoderi za DSTV, mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kumenya amakuru anyura kuri televiziyo zitandukanye ndetse no kurandura imyumvire y’uko dekoderi ari iz’abakire gusa.

Atanga urugero rwa Bouquet (ipaki y’amashene) ya Compact avuga ko igurishwa 33850 Frw aho benshi bayiguraga bashaka kureba film, gahunda z’abana, imikino yarangiye,n’ibindi. Nyuma ngo abakiriya baje gusaba ko amashene igaragaza yakongerwamo biza gushyirwa mu bikorwa hatongerewe ikiguzi cy’ifatabuguzi.

RURA ivuga ko mu Rwanda hamaze gusabwa ibyangombwa byo gutangiza teleziviyo 26, ariko izikora zigaragara ni icyenda gusa.Inyinshi muri izi televiziyo, kuzireba ni uko uba wishyuye ifatabuguzi kuri dekoderi.

Rura iherutse gutangaza ko abareba televiziyo mu Rwanda bageze ku 8% by’ingo ziri mu gihugu.

Augustin Muhirwa, Umuyobozi wa Tele 10 Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages