00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo imirire mibi icike burundu

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 24 October 2015 saa 03:53
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa none tariki ya 22 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko yishimira ibyagezweho birimo kongera ibiribwa mu gihugu ariko ko intambwe ikiri ndende kugira ngo abakiri munsi y’umurongo w’ubukene bagabanuke.

Uyu munsi wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira ku rwego mpuzamahanga,ariko u Rwanda rwawizihije none mu Murenge wa Busengo, akarere ka Gakenke.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi,Tony Nsanganira yagize ati “Uyu munsi nk’igihugu duhagaze neza kuko twashyize imbaraga mu kongera ibiribwa; dufite byinshi byo kwishimira ariko na none ni umwanya wo kwisuzuma kuko mu rwego rw’ubuhinzi hari byinshi dukeneye kugeraho.”

Nsanganira avuga ko guteza imbere ubuhinzi bijyana no kugabanya umubare w’abakiri munsi y’umurongo w’ubukene ngo Abanyarwanda bakomeze bagire iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumye rishinzwe ibiribwa, FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko isi muri rusange iri gushyira ingufu mu iterambere rirambye, ubuzima bwiza bw’abatuye isi ndetse no kurwanya ubukene.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kitwaye neza mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi ariko mu bijyanye no kurwanya imirire mibi, kongera ibiribwa hakaba hakiri byinshi byo gukorwa.

Yagize ati “Mu Rwanda hari ubushake bwa Politiki ndetse hari byinshi rwagezeho ariko hakenewe izindi ngufu nyinshi ngo imirire mibi irandurwe burundu.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé,yavuze ko iyi ntara ari ikigega cy’igihugu ariko ko bagikeneye gutunganyirizwa amaterasi y’indinganire.

Muri uyu muhango habaye imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hatangwa inka eshatu muri gahunda ya Girinka ndetse hahembwa bamwe mu baturage bitwaye neza mu kwitabira umurimo no kurwanya imirire mibi.

Haracyakenewe gukorwa byinshi kurushaho
kongera umusaruro ni bimwe mu bizaca imirire mibi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages