Nkuko The East African ibitangaza, Ku ruhande rw’u Rwanda abafatanyabikorwa banyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), baraganirizwa ku nyungu leta n’abikorera bazakura muri uyu mushinga.
Umuyobozi mukuru wa RTDA Guy Kalisa yavuze ko harimo kugenzurwa uruhare rw’ubufatanye n’abikorera no kubaha inyandiko zigaragaza ibikenewe muri uyu mushinga.
Umuhanda mushya wa Gariyamoshi uzubakwa i Dar es Salaam werekeza Isaka mu majyaruguru ya Tanzaniya ukomeze i Kigali n’i Burundi.
Muri Kanama 2013, Kenya, Uganda n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwihutisha iterambere ry’inzira ya gariyamoshi.
Minisitiri wa Kenya ushinzwe ubwikorezi aherutse kuvuga ko Uganda yo yahisemo kwihutisha inzira ya Gariyamoshi ituruka i Malaba yerekeza Kampala ikaba ikurikira indi ituruka i Tororo yerekeza Pakwach inyuze Gulu bitewe n’inyungu z’ubucuruzi ishaka muri Soudan y’epfo.
Muri Kanama 2014 u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano ya miliyoni 8.6 z’amadorali n’ikigo cy’ubugenzuzi cy’Ubudage Gauff Ingenieure Consultancy Services, yo gukora inyigo y’inzira ya gariyamoshi hagati y’ibi bihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO