00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abateza impanuka barasabirwa kwamburwa uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 December 2014 saa 03:30
Yasuwe :

Abakora mu masosiyete y’ubwishingizi bagaragarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko bifuza ko umushoferi wese byagaragajwe ko yagize uruhare mu mpanuka yajya ahanwa ndetse ukomeje kugaragara mu guteza impanuka nyinshi we akaba yajya anamburwa uruhushya rwo gutwara (Permit).
Aya masosiyete y’ubwishingizi yagaragaje ko nyinshi mu mpanuka bagiye basabwa gutangaho ubwishingizi ziterwa n’ibibazo bishobora kwirindwa birimo ahanini (…)

Abakora mu masosiyete y’ubwishingizi bagaragarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko bifuza ko umushoferi wese byagaragajwe ko yagize uruhare mu mpanuka yajya ahanwa ndetse ukomeje kugaragara mu guteza impanuka nyinshi we akaba yajya anamburwa uruhushya rwo gutwara (Permit).

Aya masosiyete y’ubwishingizi yagaragaje ko nyinshi mu mpanuka bagiye basabwa gutangaho ubwishingizi ziterwa n’ibibazo bishobora kwirindwa birimo ahanini n’uruhare rw’abashoferi.

Hagaragajwe ko mu Rwanda hakiri ikibazo gikomeye cy’uko nta buryo buhari bwerekana ko umushoferi runaka cyangwa se imodoka runaka yakoze impanuka nyinshi ku buryo yajya ifatirwa ingamba zikarishye.

Aha niho abakozi muri ibi bigo basabye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ko yareba ko hagira igikorwa kugira ngo aba bashoferi bateshuka ku nshingano zabo bafatirwe ingamba, n’ibinyabiziga byabo bikajya bizamurirwa amafaranga bisabwa y’ubwishingizi.

Abwira abasenateri, Rugenera Marc umuyobozi wa ‘Radiant Insurance Company’ yagize ati: “Dusanga hari hakwiye kuba ifishi ihurizwamo impanuka ziba mu Rwanda zose nk’umushoferi wakoze impanuka nyinshi zishe abantu, zikonona ibintu akabikora rimwe, kabiri, gatatu, byageza n’aho bigera bakaba bavuga bati ‘uyu we rwose ntabwo bikwiriye kuba yakongera gusubira mu muhanda kugira ngo adakomeza konona ubuzima bw’abantu’, na perimi bakaba bayimwambura hanyuma n’abishingizi bakaba bazi ahantu basanga iyo fishi imuranga ku buryo bamenya ngo umuntu uyu n’uyu cyangwa imodoka iyi n’iyi yakunze guteza impanuka niba igarutse gufata ubwishingizi igomba gutanga amafaranga menshi kurusha ya yindi, cyangwa wa muntu umaze imyaka ine cyangwa itanu atigera atera impanuka n’imwe uwo nguwo akaba yagabanyirizwa amafaranga atanga ku bwishingizi”.

Rugenera yakomeje avuga ko mu rugaga rw’abishingizi iki kibazo bo bari kucyigaho, ku buryo bizeye ko umwanzuro bazafata uzahosha impanuka zihari.

Senateri Jean Damascene Bizimana, perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagaragaje ko nk’Inteko bishimiye iki cyifuzo, avuga ko bazasaba ko byashyirwa mu itegeko.

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda yerekana ko buri mwaka habarurwa abasaga 2000 bicwa n’impanuka.

Mu mezi ane asoza 2013, hirya no hino mu gihugu habaye ubwiyongere budasanzwe bw’impanuka zageze kuri 2,468, zihitana abantu 245, zikomeretsa bikomeye abantu 1,406.

N’ubwo 90% by’impanuka ziba mu muhanda mu Rwanda Polisi yerekanye ko ziterwa ahanini n’abantu, hagiye hakunda gutungwa agatoki abashoferi babigiramo uruhare, nk’abatwara basinze, abatwara ku muvuduko ukabije, abavugira ku matelefone mu gihe batwaye n’ubundi burangare butuma bakora impanuka zihitana benshi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages