Sosiyete sivile ivuga ko izi nganda ziramutse zoroherejwe byafasha mu gukora byinshi no kubigeza mu babikeneye bose.
Ni igitekerezo abagize Sosiyete Sivile batanze ku wa 21 Kanama mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu bijyanye n’imirire igamije gusuzuma amabwiriza agenga igikorwa cyo gutunganya no kongerera agaciro ibiribwa mu Rwanda.
Imibare ya Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), yerekana ko igwingira ry’abana mu Rwanda riri ku kigero cya 35%,ikibazo Sosiyete sivile ivuga ko inganda zitunganya ibyo kurya zibyongeramo imyungu ngungu z’izindi ntungamubiri zagira uruhare mu gukemura.
Umukozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Paul Muvunyi yavuze ko leta ikwiye gufasha izi nganda zitunganya ibyo kurya mu bijyanye n’imisoro kugira ngo zikore ibiribwa buri munyarwanda ashobora kwigondera.
Yagize ati “Kongerera ibiribwa intungamubiri ni ingenzi kuko bikemura ikibazo cy’intungamubiri nke, kandi bigatanga n’izindi zinyongera ku giciro gito, kwagura ibikorwa byo gukora ibiribwa byongewemo intungamubiri byafasha mu kwimakaza imirire iboneye mu Rwanda, bikagezwa ku bakene n’abakire.”
Muvunyi akomeza avuga ko inganda zitunganya ibiribwa zikanabyongerera intungamubiri zigihura n’ikibazo cyo kubona iby’ibanze zikoresha mu buryo buhoroho, ibikoresho byo gupfunyikamo ndetse n’ikibazo cy’igishoro gito.
Inganda zisabirwa koroherezwa harimo izitunganya zikanongerera intungamubiri ingano, ifu y’ibigori, amata n’ibiyakomokaho, ibiryo by’abana ndetse n’ibindi byo kunywa bitandukanye.
Sosiyete sivile yasabye guverinoma ko kandi yakongera ingengo y’imari ishyira mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!