Minisitiri Uwizeye yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugiranana ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ibyo bikorwa birimo imihanda, amavuriro, inganda, inyubako n’ibindi, ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu akunda kwemerera abaturage aho aba yabasuye.
Minisitiri Uwizeye avuga ko guhera mu 2010 kugeza ubu bafite ibyo Perezida Kagame yemereye abaturage bigera kuri 312 ariko ibimaze kurangira gushyirwa mu bikorwa ni 248; ibigikorwa ni 45, naho ibitaratangira gukorwa ni 19.
Minisitiri muri Perezidansi yavuze ko impamvu y’amikoro ari yo atuma ibyo bikorwa biba byemewe n’Umukuru w’igihugu bidakorwa vuba, gusa ashimagira ko babiha umwihariko cyane.
Yagize ati “Ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemerera abaturage bidashyirwa mu bikorwa akenshi biterwa n’amikoro y’igihugu cyacu usanga amafaranga n’ibindi bigomba kuyatwara na byo byabaye byinshi, hanyuma ariko dukoresha uko dushoboye bigahabwa umwihariko ariko bidashoboka kubera ko amikoro ataba ahagije muri uwo mwaka w’ingengo y’imari bikaba ngombwa ko tubisubikura mu mwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho.”
Yunzemo ati “Ibikorwa 19 byonyine ni byo bitaratangira gukorwa ariko na byo ibyinshi urebye biri mu mwaka w’ingengo y’imari iyi turi gutegura, ibitarimo ni bikeya kandi ibitarimo ni cya kibazo cy’amikoro nk’uko nabivuze ariko bihabwa umwihariko wabyo […] Icyifuzo ni uko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 bizaba byarangiye gukorwa.”
Mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2018-2019 y’inzego zitandukanye, harimo ibikorwa bitandukanye biteganyijwe gukorwa biri mu byo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, ahanini byiganjemo ibikorwaremezo. Muri byo harimo umuhanda Huye-Kibeho, sitade zimwe na zimwe z’uturere, ibitaro n’ibindi.





Ibitekerezo 0