00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abahura n’ihungabana kubera gutwita imburagihe: Abangavu baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Abangavu bo mu Karere ka Kamonyi baheruka guterwa inda imburagihe baganirijwe uko bakwiye kwifata birinda kwiheba ndetse basobanurirwa n’ibijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda kuko benshi muri bo bagaragaje ko batarisobanukiwe.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanurira icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda.

Kuri iyi nshuro mu Karere ka Kamonyi abangavu bagera ku 100 baheruka guterwa inda imburagihe ni bo baganirijwe

Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya.

Ati “Kuko ingingo ya 123 n’iya 124 y’igitabo cy’ibyaha n’ibihano yerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n’urukiko ahanwa. Ariko ingingo ya 125 ikaza itanga irengayobora ivuga ibice bitanu aho nta buryozacyaha bubaho iyo umuntu yakuyemo inda.”

Igice cya mbere ni iyo uwatewe inda ari umwana utaruzuza imyaka 18, icya kabiri ni ukuba umugore yaratewe inda afashwe ku ngufu, icya gatatu ni ukuba umugore yarashyingiwe ku ngufu atabishaka, icya kane ni ukuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ku gisantera kitarenze icya kabiri, naho icya gatanu ni igihe byemejwe n’abaganga ko inda atwite ishobora kumutera ibibazo cyangwa ikabitera umwana.

Yabasobanuriye ko icy’ingenzi gikomeye kirimo ari uko bagomba kumenya ko gukuramo inda bikorerwa ku bitaro bikuru, ibitaro by’akarere cyangwa ibyigenga byemewe na Leta cyangwa ivuriro ryemewe (polyclinic) kandi bigakorwa na muganga wemewe.

Yasobanuye ko ushaka iyo serivisi iyo ageze kwa muganga adasabwa ibyangombwa bihamwohereza cyangwa icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Urwego rw’ubugenzacyaha.

Ati “Kuko abenshi baravuga ngo ‘ese nzajyayo ntabanje kugira ibyemezo ntanga’. Ni byo itegeko ryaje gukemura kuko hari ababirenganiragamo kuko kugana ubutabera batindaga ugasanga hajemo izindi ngorane.”

Yavuze ko iyo ababyeyi b’umwana utaruzuza imyaka 18 badashaka ko inda yatewe ikurwamo kandi we abishaka, hakurikizwa icyifuzo cy’umwana, akajya kwa muganga yitwaje icyemezo cy’amavuko bakamuha iyo serivisi.

Umwe mu bangavu batewe inda afite imyaka 15 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yayitewe na nyirarume kandi yamaze kubyara.

Yagize ati “Ni marume wayinteye kuko twarabanaga. Ubu namaze kubyara mfite umwana w’amezi umunani. Itegeko riturengera ntabwo nari ndizi ariko wenda iyo mbimenya mbere ryari kundengera simbyarane na musaza wa mama.”

Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Murerwa Marie, yavuze ko mu bangavu batewe inda imburagihe hari abagiye bahura n’ihungabana ariko babafasha kwiyakira bakabasubiza mu buzima busanzwe bakabasha no kurera abana babo neza.

Ati “Hari ababa bakiga bakava mu ishuri, ababa mu bukene bakananirwa kwakira ibibabayeho. Turabaganiriza kandi hari no kubakorera ubujyanama kugira ngo barindwe kuba bahungabana kuko hari abahuye n’ihungabana kubera gutwita imburagihe.”

Yavuze ko babafasha no mu mibereho aho babigisha imyuga bakabaha n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa cyangwa bakabasubiza mu ishuri kugira ngo bazagire ejo heza.

Abangavu baganirijwe basabwe kujya batinyuka bakavuga abasore n’abagabo babasambanyije kugira ngo bahanwe n’amategeko.

Abangavu basabwe kujya batinyuka bakavuga abagabo n'abasore babasambanya kugira ngo bahanwe n'amategeko
Abangavu bo mu Karere ka Kamonyi baheruka guterwa inda imburagihe baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda
Umujyanama muri HDI, Mporanyi Théobald, ​yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya
Mporanyi Théobald yasobanuriye aba bakobwa ko bakwiye kumenya ko ari ingenzi kuzirikana icyo amategeko ateganya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .