00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abakorera za ambasade mu Rwanda batereye agati mu ryinyo mu kwishyura umusoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 February 2017 saa 07:58
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko hari abakozi b’Abanyarwanda bakorera za ambasade z’ibihugu bitandukanye zikorera mu Rwanda ariko batubahiriza kwishyura umusoro ku bihembo bahabwa.

Kuwa 3 Gashyantare 2017, RRA yakoranye inama n’abakozi ba za ambasade zikorera mu gihugu nyuma yo kubona ko hari bamwe muri bo batishyura imisoro. Gusa hari benshi bayishyura neza ndetse muri iyo nama batanze ubuhamya ku kuntu babigenza

Komiseri ushinzwe Abasora bato n’Abaciriritse, Dada Richard, avuga ko batumiye abakozi bakora muri ambasade n’ibindi bigo bikora nka za Ambasade kugira ngo bakangurirwe umusoro ku bihembo.

Yagize ati “Ubundi za ambasade ntabwo zigira inshingano zo kumenyesha no kwishyura umusoro ku bihembo ariko umukozi ukoramo udafite ubuzima gatozi nk’umu diplomate asabwa gukora imenyesha no kwishyura umusoro ku mafaranga yose yakoreye ari mu gihugu”.

RRA yabatumiye ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo ibakebure ku baba bishyira mu mutaka w’abadiplomate bibwira ko isonerwa rikorerwa abadiplomate nabo ribareba.

Muhawenimana Jean Marie Vianney ukorera Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda, uri mu bitabiriye inama, yari mu batarishyuraga umusoro ku bihembo bitewe no kwibeshya ko bawusonewe, ariko ko agiye gutangira kujya yishyura.

Yagize ati “Twabaye muri uwo mutaka y’uko nk’aba diplomate baba basonewe natwe tubifata nk’abasonewe. Ubu tugiye kumvisha umukoresha ko agomba kudufasha kwishyura imisoro. Habaho ingaruka igihe umukoresha atemeye kudufasha kandi amafaranga yagennye atarimo umusoro, ikiguzi cy’ubuzima cyagorana”.

Itegeko ry’imisoro rivuga ko umukozi uhembwa kugera ku mafaranga 30,000 yishyura 0%. Ibihembo biva kuri 30,001 kugera ku 100,000 umusoro ucibwaho ni 20%. Naho ibihembo biva ku 100,001 kuzamura byishyurirwa umusoro wa 30%. Igihe umukoresha akoresheje umukozi wa nyakabyizi utageza iminsi 30, agomba kumufatira 15% y’umusoro kuri ibyo bihembo bemeranijwe akayashyikiriza RRA.

Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora muri RRA, Mukashyaka Drocella na Dada Richard, Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora bato n'Abaciriritse mu kiganiro n'abakorera muri ambasade mu Rwanda
Abakorera za ambasade basabye ko bakoroherezwa mu kwishyura ibirarane ku musoro ku bihembo batishyuye
Abakorera za ambasade i Kigali bari bitabiriye inama ari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages