00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari Abanyarwanda badakozwa ibyo kugira isuku y’ ibanze kubera amikoro make

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 July 2014 saa 07:16
Yasuwe :

Mu gihe inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’isuku n’isukuru, bamwe mu baturage bavuga ko kugira isuku bijyana n’amikoro. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bashobora kumara igihe kirekire badakaraba, ndetse rimwe na rimwe bakanarya badasukuye intoki zabo.
Mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, umusaza w’imyaka 67 witwa Kimonyo (izina ryahinduwe nk’uko yabyifuje) yatangarije IGIHE ko akaraba rimwe na rimwe.
Ati ”Nta mafaranga yo kugura (…)

Mu gihe inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’isuku n’isukuru, bamwe mu baturage bavuga ko kugira isuku bijyana n’amikoro.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bashobora kumara igihe kirekire badakaraba, ndetse rimwe na rimwe bakanarya badasukuye intoki zabo.

Mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, umusaza w’imyaka 67 witwa Kimonyo (izina ryahinduwe nk’uko yabyifuje) yatangarije IGIHE ko akaraba rimwe na rimwe.

Ati ”Nta mafaranga yo kugura isabune nakwibonera, rimwe na rimwe ndakaraba, ariko ubwo mba ngiye nko kwa muganga. Nkaraba amazi gusa iyo nta sabune ihari kandi rwose nta cyo mbaye, uretse ubukene bumereye nabi”.

Bamwe ntibakozwa ibyo gukaraba kubera amikoro make

Mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, naho hari abaturage batangarije IGIHE ko bakaraba rimwe na rimwe ngo kubera ikibazo cy’ubukene.

Nyirasafari uri mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko ubukene ari bwo butuma adakaraba.

Ati ”Iyo mvuye mu bwiherero sinakubwira ngo nibuka gukaraba, iyo mpinguye na bwo hari ikijumba cyaraye mu nkono sinabura kugifata ngo ngihe umwana cyangwa nkirye ngo ngiye gukaraba. Umubiri wose nawo tuwukaraba rimwe na rimwe kubera ubukene, kandi inaha hari n’ikibazo cy’amazi gikomeye”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics Rwanda) bugaragaza ko 23% by’Abanyarwanda ari bo bibuka gukaraba intoki.

Uyu mubare washyizwe ahagaragara mu bushakashatsi ku buzima cyakoze kuva mu 2010 werekana ko 77% by’Abanyarwanda batita ku gukaraba intoki nk’igihe bavuye mu bwiherero, mbere na nyuma yo kurya, kindi no mu gihe cyose habayeho gukora ku mwanda.

Iyi mibare kandi igaragaza ko 10% by’ingo mu Rwanda ari zo zifite aho gukarabira intoki n’ubwo imibare igenda izamuka bitewe n’imbaraga zishyirwa kuri gahunda ya “Kandagira Ukarabe.”

Mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga ku isuku ku rwego rw’igihugu mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 16 Mutarama 2014, intumwa za Minisiteri y’Ubuzima zagaragaje ko nubwo gukaraba intoki bidahabwa agaciro, bifite uruhare rwo gukumira 50% by’indwara zisiragiza abantu kwa muganga.

Tariki ya 13 Kamena 2014, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abagize umuryango kurya indyo yuzuye no kugira isuku mu muryango, Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’ umuryango yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera ko kugira isuku bitagombera amikoro, ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages