00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abanyeshuri bakomeretse: Hatangiye kubarurwa ibyangijwe n’imvura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 October 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022 yasenye ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri n’inzu z’abaturage, hakomereka na bamwe mu banyeshuri.

Iyo mvura yaguye mu turere dutandukanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko kugeza ubu hagikorwa ibarura ry’ibikorwa remezo byangiritse ariko byiganjemo amashuri n’inzu z’abaturage.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabwiye RBA ko hari n’abanyeshuri bakomeretse ariko imibare igikusanywa.

Ati "Hari n’ahagaragaye umuyaga wonyine utarimo imvura. Turacyari kwegeranya imibare hirya no hino; hari abana bakomeretse ku mashuri muri Rulindo n’i Nyanza. Ni umuyaga wari mwinshi aho wagiye unyura wangije ibikorwa."

Yavuze hamwe na hamwe usanga amashuri n’inzu z’abaturage bidafite ibisenge biziritse neza.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’amashuri ndetse n’abaturage kujya bibuka kugenzura uko ibisenge by’inyubako bimeze kuko hari ibiba byarajegeye bakabyibuka byamaze kusambuka.

Ati "Mu by’ukuri turebye ishusho muri rusange atari iby’uyu munsi gusa, dusanga ikibazo gishingiye mu kuba tuvugurura cyangwa dukomeza ibisenge kugira ngo tubashe guhangana n’umuyaga kuko umuyaga ukunze kugurutsa ibisenge ntabwo wakabaye ubusenya nk’uko ubusinya."

Yijeje ko nyuma yo kubarura ibyangiritse hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi.

Abaturage basenyewe bagiye gucumbika mu baturanyi.

Ishuri ryo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara riherutse gusamburwa n'umuyaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages