Iyo mvura yaguye mu turere dutandukanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko kugeza ubu hagikorwa ibarura ry’ibikorwa remezo byangiritse ariko byiganjemo amashuri n’inzu z’abaturage.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabwiye RBA ko hari n’abanyeshuri bakomeretse ariko imibare igikusanywa.
Ati "Hari n’ahagaragaye umuyaga wonyine utarimo imvura. Turacyari kwegeranya imibare hirya no hino; hari abana bakomeretse ku mashuri muri Rulindo n’i Nyanza. Ni umuyaga wari mwinshi aho wagiye unyura wangije ibikorwa."
Yavuze hamwe na hamwe usanga amashuri n’inzu z’abaturage bidafite ibisenge biziritse neza.
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’amashuri ndetse n’abaturage kujya bibuka kugenzura uko ibisenge by’inyubako bimeze kuko hari ibiba byarajegeye bakabyibuka byamaze kusambuka.
Ati "Mu by’ukuri turebye ishusho muri rusange atari iby’uyu munsi gusa, dusanga ikibazo gishingiye mu kuba tuvugurura cyangwa dukomeza ibisenge kugira ngo tubashe guhangana n’umuyaga kuko umuyaga ukunze kugurutsa ibisenge ntabwo wakabaye ubusenya nk’uko ubusinya."
Yijeje ko nyuma yo kubarura ibyangiritse hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi.
Abaturage basenyewe bagiye gucumbika mu baturanyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!