Binyuze mu Kigega cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, Export Growth Fund (EGF), ku wa 14 Nyakanga 2023 hatangijwe amarushanwa yiswe EGF Ambuka, agamije gushyigikira iterambere ry’imishinga yohereza ibicuruzwa by’u Rwanda mu mahanga.

Ni amarushanwa yatangijwe na Banki y’iterambere y’u Rwanda(BRD) ku bufatanye na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM).

EGF Ambuka ni amarushanwa agamije guhamagarira abacuruzi bohereza n’abifuza kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga kwitabira no gukoresha amahirwe bashyiriweho mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Abazitabira aya marushanwa ya 'EGF Ambuka Competition' bahishiwe byinshi kuko hazatoranywa imishinga ihiga indi izaterwa inkunga ku buryo umushinga usaba inguzanyo, uzahabwa inyunganizi ku nyungu ingana na 10% ivuye kuri 6.5% yari isanzwe.

Ku basaba inkunga ibafasha kugera ku masoko, iyi nkunga igera kuri miliyoni 100 Frw izatangwa 100% bidasabye uruhare rwa nyiri umushinga.

Bimwe mu bigenderwaho mu kwiyandikisha muri aya marushanwa harimo kuba uwiyandikisha afite ubucuruzi bufite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda cyangwa asanzwe akorera ubucuruzi bwe mu Rwanda.

Hari kandi kuba uwiyandikisha akora ubucuruzi bwohereza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa ateganya gutangira gukora ubwo bucuruzi, kugira umushinga wize neza kandi werekana amahirwe yo kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse ari umushinga ugaragaza urwunguko.

Ikindi gisabwa muri iyi gahunda ni ukuba uwiyandikisha afite raporo z’imigendekere y’umushinga z’imyaka itatu (3 years Financial statements) no kuba umushinga ufite intego yo gukurikiza amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.

Ubuyobozi bwa BRD bwerekana ko mu marushanwa inyunganizi ku nyungu ya 10% izatangwa ku mucuruzi itagomba kurenga miliyoni 150 FRw mu gihe iyiyongera kuri aya mafaranga izabarirwa kuri 6.5% yari isanzweho.

Ikindi kidasanzwe ni uko inguzanyo ntoya isabwa igomba kuba itari munsi ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwiyandikisha muri EGF Ambuka Competition byaratangiye guhera tariki ya 17 Nyakanga bikazarangira tariki ya 17 Nzeri 2023. Ushobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga egf.brd.rw.

Nyuma y’amezi abiri yatanzwe yo kwiyandikisha hazaba amajonjora y’imishinga yahize indi ndetse hanatoranywe uzaba yegukanye iri irushanwa ku rwego rw’igihugu.

Ubwo hatangizwaga aya marushanwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa Banki y’Iterambere y’u Rwanda BRD, Kampeta Sayinzoga Pitchette yavuze ko biteguye gukomeza gufasha ba rwiyemezamirimo bakora ibyoherezwa mu mahanga mu rwego rwo kongera ingano yabyo.

Ati “Tumaze imyaka itari mike dukora kuri gahunda yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, twishimiye ubufatanye bwa MINICOM n’izindi nzego kandi twageze kuri byinshi. Twifuza ko EGF igera kuri benshi, ku muvuduko udasanzwe. Turashaka ko abikorera banohereza ibicuruzwa mu mahanga biyongera tukagera ku ntego twiyemeje.”

Kugeza ubu inguzanyo yo muri iki kigega itangwa binyuze muri BRD, Banki ya Kigali, BPR Bank, I&M Bank, Umutanguha Finance ndetse na Bank of Africa.

Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, ikomeje guhamagarira abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga kwitabira amarushanwa agamije gufasha imishinga irenga 100
Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, ikomeje guhamagarira abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga kwitabira amarushanwa agamije gufasha imishinga irenga 100