Abakirisitu bo mu masini atandukanye mu Rwanda bahereza agaciro gakomeye umunsi wa Gatanu Mutagatifu ubanziriza uwa Pasika bigatuma hari n’abamenyereye ko batarya mu gihe abandi batabyitaho kubera ibyo babonye ku itariki nk’iyi muri Jenoside.
Bamwe mu bavuganye na IGIHE kuri uyu munsi Mutagatifu wo ku wa 18 Werurwe 2014, bagiye batanga impamvu zitandukanye zibatera kwiyiriza cyane ko hari n’abahuje uyu munsi n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwamahoro Diane wemeza ko kuri uyu munsi yiyiriza ubusa yagize ati” Ngerageza kwibabaza ibyo nari kurya nkabiha abakene, kandi ngafata umwanya uhagije wo gusenga kuko uyu ni umunsi w’icyunamo ku bakristo.”
Tuyishimire Claude yongeyeho ibisobanuro by’ububabare bwa Yezu ati “Mfata umwanya uhagije ngasoma ijambo ry’Imana, cyane inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo kugirango acungure umwana w’umuntu.”
Abemera Kristo bizihiza uyu munsi ku buryo butandukanye, bamwe bawizihiza biyicisha inzara basenga kandi bazirikana ububabare bwa Yezu, abandi bakawizihiza mu kwiyima ibinezeza binyuranye.
Hari abadaha agaciro uyu munsi kubera Jenoside yakorewe abatutsi
Mukanyirigira wagezweho bikomeye n’ingaruka za Jenoside yabwiye IGIHE ko kuri iyi tariki umuryango we wose wari watemaguwe n’interahamwe.
Yagize ati ”Ndi umukristo ariko kuri uyu munsi mba ndi kwibuka uburyo umuryango wajye wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mukayiranga yasobanuye ko muri mu matariki nk’aya yo muri Mata 1994, Jenoside yari irimbanyije, umubare utari mucye wiciwe muri za Kiriziya n’insengero zitandukanye, abandi bangirwa kwinjira muro zo ngo bihishemo.
Ibi bituma bamwe mu bakristo babashije kurokoka batizihiza cyane uyu munsi uko bikwiye, kubera amateka y’ibyabaye ku babyeyi, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti zabo.
Uyu munsi wizihizwa mu buryo butandukannye hirya no hino ku Isi kuko hari abawizihiza bahitamo “guterwa imisumari no kubambwa ku musaraba nko muri Pholipines n’ahandi bibuka urupfu Yezu Kristu w’Inazareti yapfuye azira ibyaha by’abantu.”


















TANGA IGITEKEREZO