Mu Igazeti ya Leta nomero ya 10 yo kuwa 11 Werurwe 2013, umutwe wa Kabiri w’itegeko rigenga itangazamakuru No 04/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013, ingingo yaryo ya 3, ivuga ku buryo umunyamakuru abonamo amakuru, kandi ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera. Ariko kandi hari amakuru atemerewe gutangazwa.
Muri iyi ngingo ya gatatu y’uburenganzira bwo guhabwa amakuru hakubiyemo uburyo bwemewe umuntu ashobora kubonamo amakuru. Ubwo buryo bukaba ari; ugusuzuma ibikorwa, inyandiko cyangwa amakuru abitse; kwandika, gufata inyandiko zuzuye, ibice byazo cyangwa kopi zemewe n’ubuyobozi bw’urwo rwego cyangwa amakuru abitse; gufata inyandiko zuzuye cyangwa ibice byazo ziriho umukono wa noteri; ndetse no kubona amakuru abitswe mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe zivanywe muri mudasobwa cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose.
Amakuru atemewe gutangazwa
Ingingo ya kane y’iri tegeko yo ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’ingingo ya 3 y’iri tegeko, amakuru afitwe n’urwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera rurebwa n’iri tegeko, atemewe gutangazwa, iyo ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu; kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera; gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange; kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko ; ndetse no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe iryo kurikiranwa riteganyijwe.
Iyo amakuru yasabwe yerekeye amakuru abitswe agizwe n’ibice bibiri (2), kimwe gikubiyemo amakuru atemewe gutangazwa, ikindi gikubiyemo ayemewe gutangazwa mu buryo buteganywa n’iri tegeko, uwayasabye ahabwa ayemewe gutangazwa.
Amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu
Ingingo ya gatanu yo ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’ingingo ya 4 y’iri tegeko, Minisitiri agishije inama inzego zibishinzwe, ashyiraho Iteka rigena amakuru yaba intandaro yo guhungabanya umutekano w’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO