Aya mafaranga azakoreshwa mu kugura imashini yabugenewe izajya ikura ayo marebe mu biyaga birindwi ari byo Cyohoha y’Amajyepfo, Rweru, Mugesera, Ihema, Birira, Mihindi n’icya Sake.
Amarebe ni ibimera bifite ikibabi kinini cy’uruziga bikurira hejuru y’amazi y’ibiyaga cyangwa inzuzi bikayatwikira ku buryo bituma izuba ritagera munsi y’amazi ndetse bikagabanya umwuka ukenerwa n’ibinyabuzima byo mu mazi.
Ibi bituma ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi bishobora gupfa, umusaruro w’uburobyi ukagabanyuka, bikabangamira ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu mazi ndetse bikangiza n’ubwiza bw’amazi muri rusange n’ibindi birimo no kugabanya ingano y’amashanyarazi atangwa n’ingomero.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 2026 ubwo hitegurwaga kwizihiza Umunsi wahariwe Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, uzajya wizihizwa buri wa 21 Gicurasi, ni bwo hatangajwe gahunda yo gukura ayo marebe mu biyaga byari bisanzwe bikorwa mu buryo gakondo ntibitange umusaruro ugaragara.
Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria ni uruhurirane rw’ibiyaga n’imigezi byo mu bihugu bitanu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda, bihurira kuba amazi yabyo agana muri icyo kiyaga kinini giherereye mu Majyepfo ya Uganda.
Icyo cyogogo kirimo ibiyaga byo mu Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya na Tanzania, ndetse hanashinzwe umuryango ugamije kugicunga, ariko buri gihugu kikagira uko cyita ku gice cyacyo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana no kugenzura ubwiza n’ingano y’amazi muri RWB, Duhuze Rémy Norbert, yavuze ko ibiyaga byinshi byo mu Rwanda biri muri iki cyogogo buhoro buhoro bigaburira umugezi w’Akagera.
Ati “Ibyo biyaga n’inzuzi zibikomokaho byose binyura mu mugezi w’Akagera bikagera mu Kiyaga cya Victoria. Ni yo mpamvu kubirinda bifite akamaro kanini.”
Inteko Ishinga Amategeko iherutse kugaragarizwa ko kugira mu kubungabunga ibiyaga byo mu Rwanda hakenewe miliyari 1 Frw na miliyoni 485 Frw azafasha no kugura imashini yabugenewe iyakuramo. Harimo agomba kuva mu ngengo y’imari ya 2026/27, agera kuri miliyoni 153 Frw.
Gusa ubuyobozi bwa RWB bwagaragaje ko buzakomeza gushaka andi mafaranga asigaye kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa byuzuye.
Nubwo amarebe ateza ibibazo, hari aho yatangiye kubyazwa umusaruro aho Karere ka Bugesera hari amakoperative y’abagore ayakoresha mu kuboha ibiseke n’ibindi bikoresho byo mu rugo biboshye bicuruzwa imbere no hanze y’u Rwanda.
RWB igaragaza ko buri munsi amazi y’Akagera atwara toni 14.6 z’amarebe ajya ku rugomero rwa Rusumo, bigatuma ingano y’amashanyarazi rutanga igabanukaho megawati eshanu ku munsi.
Ni mu gihe iki cyogogo gifasha ibihugu bitanu kubona amazi, amashanyarazi angana na megawatt 3.051 mu karere binyuze mu ngomero zikirimo, ndetse kigafasha abaturage barenga miliyoni 45 mu bikorwa by’uburobyi, ubuhinzi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa by’ubukungu bishingiye ku mazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!