Uko iterambere rigenda ryiyongera ni nako imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi igenda yiyongera haba mu buhinzi ndetse no mu bindi bikorwa by’amajyambere birimo n’inganda z’amashanyarazi na zo zikenera amazi.
Ibi kimwe n’ibindi bibazo byatumye hatekerezwa uburyo hakorwa igenamigambi ry’igihe kirekire hagamijwe kunoza imicungire y’umutungo kamere w’amazi hanarebwa ku mikoreshereze yawo kuri ubu no mu gihe kizaza.
Iri genamigambi ritegurwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buholandi binyuze mu mushinga Water for Growth Rwanda ugamije kunoza imicungire n’imikoreshereze y’amazi ariko bigakorwa mu buryo bukomatanyije buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Integrated Water Resources Management (IWRM).
Ubu buryo byagaragaye ko burambye mu micungire y’amazi aho abafatanyabikorwa batandukanye mu nzego bahuriza hamwe imbaraga bagamije gukumira ibibazo byose byagira uruhare mu kwangiza umutungo kamere w’amazi.
Mu gutegura iryo genamigambi ku ikubitiro hibanzwe ku byogogo (catchments) bine aribyo icya Nyabarongo ya Ruguru, Sebeya, Muvumba na Nyabugogo.
Muri iryo genamigambi habanje gukorwa ubushakashatsi ku bibazo bibangamiye imicungire y’umutungo kamere w’amazi ndetse hanagaragazwa ibisubizo kuri byo n’ibishobora gukorwa mu rwego rwo kurengera amazi yaba ay’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’amasoko.
Bimwe mu bibazo bigaragara cyane mu byogogo byatoranyijwe ku ikubitiro na Water for Growth Rwanda ku bufatanye n’Ishami rishinzwe Imicungire y’Umutungo kamere w’amazi birimo ikibazo cy’isuri yonona imigezi ndetse n’imikoreshereze y’ubutaka idahwitse igira ingaruka ku nzuzi n’imigezi ifatwa nk’igicumbi cy’amazi akoreshwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.
Ibi bibazo n’ibindi nibyo byatumye abafatanyabikorwa b’Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba bicara bagakora igenamigambi rigamije guhuriza hamwe imbaraga n’inzego zose bireba kugira ngo bibonerwe ibisubizo mu gihe kirambye hagamijwe kwirinda ingaruka zazaterwa n’ibura ry’amazi mu bihe bizaza cyangwa se amakimbirane yazavuka mu gihe haba habaye ibura ry’amazi akenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abenegihugu ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere.
Umuyobozi wa Water For Growth Rwanda, Ebel Smidt, avuga ko ibikorwa bigamije kurengera umutungo kamere w’amazi muri ibi byogogo bigamije ahanini gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoreshereze, imicungire no kubungabunga umutungo kamere w’amazi ndetse n’imishinga igamije kubibungabunga hagamijwe kugera ku iterambere rirambye ry’abatuye icyogogo ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu bikorwa by’ibanze bigamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi birimo guhangana n’isuri n’ibitaka byiroha mu nzuzi n’imigezi bikomotse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kunoza ubuhinzi bw’imusozi budakorwa neza, kongera gutera no kubungabunga amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, gukangurira abaturage gufata amazi y’imvura ndetse no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije kurengera umutungo kamere w’amazi hagamijwe iterambere rirambye.
Iri genamigambi kuri ubu riri mu cyiciro cya kabiri rigaragaza neza ko binyuze mu bikorwa byo kurengera umutungo kamere w’amazi, hazakomeza gushyirwa mu bikorwa imishinga y’abafatanyabikorwa batandukanye igamije kurwanya isuri ku misozi, kurinda imigezi n’imbago zayo, gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoreshereze y’amazi ndetse no gufasha abahinzi kunoza imihingire batekereza ku ruhare rwabo mu kurengera umutungo kamere muri buri cyogogo.
Ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ku micungire y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda rikorwa n’abafatanyabikorwa bibanze mu kubungabunga umutungo kamere barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA), Minisiteri zitandukanye, ubuyobozi bw’uturere, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile ndetse n’abaturage bose muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO