Abayobozi bakuru batandukanye barimo n’Umukuru w’Igihugu ubwe yakunze kugaragaza ko bidakwiye ko abaturage bamburwa ako kageni, asaba ko bikwiye gucika vuba na bwangu.
Kuri ubu Inteko Inshinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yamaze kwakira Umushinga w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, aho ingingo zimwe na zimwe zaryo zigaragaza ko zitaye kuri icyo kibazo abaturage batandukanye bahoraga bijujutira.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, agaragaza isobanurampamvu ry’uru mushinga, yavuze ko urwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga kizajya cyishyura rwiyemezamirimo kitarebye ko yamaze kwishyura abaturage, kizajya kibyirengera.
Yagize ati “Ku bijyanye no gukumira abakozi batishyurwa na ba rwiyemezamirimo, hari ibibazo bitandukanye, aho ba rwiyemezamirimo, bamwe mu masoko ya Leta cyangwa y’abikorera bambura abakozi bakoresheje. Muri uyu mushinga w’Itegeko hatekerejwe ko uwatsindiye isoko mbere yo kwishyurwa amafaranga ajyanye n’imirimo yakoze, agomba kugaragariza urwego rwatanze isoko ko nta mwenda abereyemo abakozi yakoresheje. Mu gihe urwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga kitabikoze, kikishyura rwiyemezamirimo utahembye abakozi, urwo rwego ruzajya rwirengera kwishyura imishahara y’abo bakozi.”
Uyu mushinga w’Itegeko uje nyuma y’uko mu minsi ishize inteko itoye Itegeko rigena imitangire y’amasoko ya Leta, aho rivuga ko ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bazajya bahanishwa guhagarikwa mu masoko ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi.
Icyo gihe Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’imari n’umutungu w’igihugu, Depite Nkusi Juvénal, yavuze ko muri iryo tegeko harimo ingingo ivuga ko rwiyemezamirimo wambura abaturage azajya ahanishwa kuvanwa ku rutonde rw’abapiganira amasoko ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi.
Yagize ati “Ingingo ya 176 iteganya ibihano ku muntu utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa mu gihe cy’imyaka irindwi mu masoko ya Leta. Icyo gitekerezo twagishyize mu bihano bishobora gukurikizwa, uwambuye abaturage ni imwe mu mpamvu atongera kujya mu masoko ya Leta kandi kujya mu masoko ya Leta ni wo wari umurimo we, iyo atagiyemo ni ukuvuga ko ari igihano kimukomereye kuko ni byo byari bimutunze.”
Yanavuze ko muri uko guheza ba rwiyemezamirimo banatekereje mu zindi ngingo ko uwahejwe atazajya ajya kwihisha mu zindi kompanyi cyangwa ngo afungure indi mu mazina ye. Avuga ko uwahejwe nta handi azamenera.


















TANGA IGITEKEREZO