00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ibigihangayikishije nubwo imibereho y’Abanyarwanda yateye imbere-UNDP

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 19 February 2015 saa 04:52
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) riragaragaza ko mu bushakashatsi ryakoze ryasanze imibereho y’abaturage yarateye imbere cyane, ariko igasaba Leta y’u Rwanda ko ahakiri ibibazo yabikemura.

Muri raporo ya 2014 yakozwe na UNDP ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yaganiriweho kuri uyu wa Kane n’inzego za Leta mbere y’uko yemezwa, yagaragaje ko u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugararagara.

Iyi raporo yakozwe hanifashishijwe imwe mu mibare yo mu ibarura rusange riheruka, yerekana ko habaye iterambere rikomeye kugeza aho Umunyarwanda uvutse afite icyizere cyo kubaho kugeza ku myaka 64.4.

UNDP ishima u Rwanda uburyo rwateje imbere imibereho y’abaturage rwifashishije uburyo rwihariye burimo Ubudehe, Girinka, Umuganda n’izindi, zigaragaza imiyoborere myiza.

Lamin Manneh (UNDP)

Uhagarariye UNDP akaba n’Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Lamin Manneh, ati ”Buri kwezi abantu baturutse mu bihugu bitandukanye baza kwigira ku iterambere ry’u Rwanda.” Yagaragaje ko ibyo bishingira ku buyobozi bwita ku mibereho y’abaturage, ati “Nabibonye na mbere y’uko nza mur iki gihugu.”

Laminin yanasubiyemo ko u Rwanda ruri mu bihugu bike Loni ibona ko biza gera ku ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs).

Iyi raporo ivuga ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu igaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize ingo 204,000 zari zimaze guhabwa inka, kandi amata zitanga afasha mu kurwanya imirire mibi, igatanga n’ifumbire ituma umusaruro mu buhinzi uzamuka. Leta y’u Rwanda kandi ikaba ifite intego ko mu 2017 inka zizaba zarageze ku miryango 350,000.

Izi gahunda zose Leta ikaba yarazigezeho, ahanini igendeye kuri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Munyeshyaka Vincent (MINALOC) na Yussuf Murangwa (NISR)

Mu bindi bigaragaramo, urwego rw’uburezi rurashimwa cyane ko abana bagana ishuri bageze kuri 97% mu 2013, ingo 79% zikaba zihagije mu biribwa, naho Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bakaba ari 45%.

Abanyarwanda 71% batuye ahantu hari munsi ya kirometero eshanu y’ahari umuhanda ugeramo imodoka rusange zitwara abagenzi, abaturage barenga 50% batunze telefone igendanwa.

Uretse ibyo, umubare w’abagore bapfa babyara waragabanutse kimwe n’abana bapfa bavuka. Indwara nka malaria nayo yagabanyirijwe umurindi bitewe n’ikwirakwirakwizwa ry’inzitiramubu iyitera.

Ibigihangayikishije

Raporo ya UNDP igaragaza ko imirire mibi ikiri hejuru mu Ntara y’Uburengerazuba no mu y’Amajyaruguru mu bana bari munsi y’imyaka itanu ku gipimo cya 50%, mu Mujyi wa Kigali bikagera kuri 24%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko iki kibazo kizwi, kandi hanashyizweho ingamba mu kugikemura.

Munyeshyaka asobanura ko urugamba Leta iri kurwana ari ukwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, kuko mu by’ukuri ahari imirire mibi hatari ikibazo cyo kugira ibiribwa.

UNDP igaragaza ko hakiri ibibazo by’ubushomeri, ikemeza ko burushaho kwiyongera cyane mu cyaro, kurusha mu Mijyi.

Munyeshyaka yagaragaje ko atemeranya na UNDP ko ubushomeri buri kuzamuka mu cyaro, akavuga ko icyo yemera ari ibura ry’akazi riterwa ahanini n’abarangiza amashuri barize ibintu bitandukanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ku rwego rw’Igihugu, Munyeshaka yavuze ko abashomeri bari ku gipimo cya 3.4%, ariko akemeza ko ugiye mu byiciro by’abantu, igipimo cyazamuka kikagera hafi muri 15% mu barangiza amashuri.

Shyaka Anastase wa RGB (ibumoso) na we yari yitabiriye

Yagize ati “Mu mujyi, nibyo abasaba akazi ni benshi, ndetse no mu bize amashuri menshi biragaragara ko babura akazi kurusha abafite amashuri make.”

Lamin Manneh we yavuze ko kuvuga ko mu cyaro ubushomeri bugenda buzamuka, UNDP ibishingira ku bantu baba bakora ariko bafite akazi kadafashishe. Avuga ko Leta igomba kubyitaho, kuko kugira akazi gatanga umusaruro/igihembo ari bigira uruhare runini mu kugabanya ubukene.

Mu bibazo, Lamin yabwiye itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda igomba kwitaho harimo no guhangana n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi rimengwa.

Raporo ya UNDP inasaba ko u Rwanda rwakomeza guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

UNDP ifite inshingano zo gukora raporo yihariye kuri buri gihugu ku iterambere ry’abaturage. Ku Rwanda haherukaga iyo mu 2007, yaje ikurikira iyo mu 1999.

Amafoto: Nkinzingabo Jacques

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages