00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari impungenge ko ibikorwa byo kwita ku babana n’ubumuga byadindizwa n’ubushobozi buke

Yanditswe na

Victor Dusabe

Kuya 22 May 2015 saa 07:12
Yasuwe :

Mu gihe hazirikanwa ku bikorwa by’intangarugero Padiri Fraipont mu Rwanda, abita ku bana babana n’ubumuga bagaragaza impungenge z’uko ibyo bikorwa bishobora kudindira bitewe n’ubushobozi buke mu gihe abakeneye kwitabwaho bo bakomeza kwiyongera.

Izi mpungenge zigaragajwe mu gihe mu Rwanda hizihizwa icyumweru cyahariwe kuzirikana kuri Padiri Fraipont watangije ibikorwa byo kwita ku babana n’ubumuga.

Umuyobozi w’ibikorwa bya HVP Gatagara mu Rwanda Frere Kizito Misago avuga ko iki cyumweru kigamije kwerekana ibikorwa Padiri Frepo yasize atangije mu Rwanda kandi bikaba bikomeza gufasha abanyarwanda.

Gusa ngo nubwo mu Rwanda ababana n’ubumuga bagenda bahabwa uburenganzira bakwiye haracyari imbogamizi mu bikorwa byo kubashyigikira.

Abana babana n'ubumuga batozwa gukina imikino itandukanye

Kuri ubu hakomeje urugamba rwo kumvisha abanyarwanda ko umwana ufite ubumuga ari nkundi, Frere Kizito akaba avuga ko uyu ari umurimo utoroshye.

Ati “Imyumvire isa n’aho iri kugenda izamuka, ariko ibibazo byo biracyagaragara dore ko abana benshi baba bava mu miryango ikennye ku buryo serivisi bahabwa akenshi kuzishyura biba ikibazo, gushaka abarimu b’inzobere, ubuvuzi bwihariye n’ibindi.”

Pascal Shogolo, uyobora Ikigo Humura cy’abana babana n’ubumuga giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo avuga ko ingorane bakunze guhura na zo harimo abantu batarabasha kumva ko aba bana bagomba kwitabwaho nk’abandi bana ndetse n’ababyeyi batabasha kwiyumvisha ubumuga bw’abana, aho usanga batereranwa.

Shogolo ati “Turatinya ko umunsi umwe imishinga yacu myiza yazahagarara kubera kubura ibyangombwa bikenewe.”

Batozwa imirimo ibyara inyungu

Ibigo bifasha abana babana n’ubumuga kandi bigaragaza ibindi bibazo birimo iby’amashuri adahagije ugereranyije n’umubare w’abakeneye gufashwa, uburyo bwo kugeza ku kigo abana badashobora kugenda, ibikoresho mfashanyigisho bidahagije, ibikoresho by’ibanze ku rubyiruko rusubijwe mu miryango, kwishyura imishahara y’abarimu n’ibindi.

HVP Gatagara ifite amashami 6 mu gihugu arimo irya Ndera ribarizwamo abana babana n’ubumuga bagera ku 105, Rwamagana hari abagera ku 182 irya Butare ririmo abakabakaba 400, Ruhango habarizwa abagera kuri 81 na Gatagara-Nyanza habarizwa abagera kuri 600.

Mu 2013 hemejwe ko mu myaka itanu mu Rwanda hazakoreshwa akayabo ka miriyari 7.406.974.451 mu bikorwa byo guteza imbere ababana n’ubumuga.

Ababana n'ubumuga mu gikorwa cyo kuzirikana Padiri Fraipont

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .