00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uburyo watanga amakuru n’ibitekerezo mu kunoza serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 August 2013 saa 07:31
Yasuwe :

Nyuma y’uko leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kuvugurura imitangire ya serivisi no kwakira neza abatugana, ariko bikaba bimaze kugaragara ko imitangire ya serivisi mu Rwanda itaragera ku gipimo gishimishije , abaturage barakangurirwa gutanga amakuru n’ibitekerezo mu kunoza serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera ikiri hasi cyane, (…)

Nyuma y’uko leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kuvugurura imitangire ya serivisi no kwakira neza abatugana, ariko bikaba bimaze kugaragara ko imitangire ya serivisi mu Rwanda itaragera ku gipimo gishimishije , abaturage barakangurirwa gutanga amakuru n’ibitekerezo mu kunoza serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera ikiri hasi cyane, nyamara uru rwego rufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu harimo n’ishoramari.

Ibyo byatumye Inama y’Abaministiriri yo kuwa 12 Kamena 2013 yashyizeho itsinda ry’abashinzwe gukurikirana imitangire ya serivisi mu nzego zose hagamijwe kuvugurura uru rwego.

Iri tsinda ryahawe amezi atatu rikaba ryatanze imyanzuro y’uko imitangire ya serivisi ihagaze mu Rwanda n’uburyo bwo kuyivugurura hagamijwe cyane cyane kworoshya inzira zinyurwamo kugira ngo serivisi iyi n’iyi igere kuwo igenewe neza.
Kugira ngo igere ku myanzuro ishimishije, iri tsinda ryahisemo gukorana n’inzego zose zifite aho zihuriye n’imitangire ya serivisi ritirengagije n’abaturage ari nabo ahanini bagirwaho n’ingaruka za serivisi zitanoze.

Inzego zirigize ni : Minsiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom), Minisiteri y’umutungo kamere (Minirena), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc), ikigo cy’iguhugu gishinzwe iterambere (RDB) n’abikorera babiri.

Mu gukusanya amakuru arebana n’iki gikorwa harimo kwifashisha uburyo butandukanye: Harimo guha ijambo abaturage mu gutanga ibitekerezo ku mitangire ya serivisi mu Rwanda binyuze mu nteko z’abaturage no mu muganda, gutanga ibiganiro ku ma radio na televiziyo, gutegura ibiganiro mpaka ku mitangire ya serivisi mu Rwanda no gukusanya amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, n’izindi. hashyizweho umurongo wa telefoni itishyuzwa ifite nimero 1415 ku bakoresha MTN na Airtel. Ku mbuga nkoranyambaga kandi hifashishwa twitter kuri : @nozaserivi na email :[email protected]

Mu gukusanya ibitekerezo by’abaturage binyuze mu nteko z’abaturage no mu muganda, hifujwe ko abaturage batanga ibitekerezo byabo bikazashyikirizwa itsinda rishinzwe gukora iri sesengura mbere yo gukora raporo izagezwa ku nama y’abaministiri mu kwezi kwa Nzeri 2013.

Ni muri uru rwego hari hifujwe ko mu muganda rusange wo ku wa 27 Nyakanga 2013, ingingo yaganiriweho nyuma y’umuganda yibanze ku mitangire ya serivisi no kwakira neza abatugana.

Muri iyi nama hagombaga gukorwa urutonde rwa serivisi abaturage bifuza ko zavugururwa, bakagaragaza inzira zinyurwamo n’igihe bifata ngo babone serivisi bifuza. Aho bishoboka bashobora no gutanga ibitekerezo by’uko babona serivisi zari zikwiye gutangwa.

Ibi bizafasha itsinga rishinzwe gukora isesengura gukora raporo yuzuye kandi iha n’agaciro ibitekerezo by’abaturage muri gahunda yiswe “Noza Serivisi”.

Minisitiri Kanimba asaba abantu gutanga serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages