00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa igisubizo kirambye ku bushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 16 October 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’umunyarwanda (EICV 4), bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bugaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda ari 2%.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu kuva 2011 kugeza 2014 n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko mu duce tw’umujyi , ubushomeri buri ku kigero cya 8.7%.

Mu bashomeri bose, 9.0% ni urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, naho 13.5% byabo bakaba ari abarangije Kaminuza.

Raporo ya Banki y’isi iheruka yatangaje ko hatagize igikorwa mu gihe kiri imbere ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko cyazagira ingaruka zikomeye mu bihugu byinshi.

Uruhuri rw’imvano y’ubushomeri mu rubyiruko

Inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’abikorera bafite aho bahuriye no guhanga no gutanga imirimo, bagaragaza impamvu z’imyumvire, uburezi buhabanye n’isoko ry’umurimo, ubunebwe no kutagana ibigo by’imari ku rubyiruko ngo babyaze umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubukungu n’ubucuruzi, Prof. Bideri Ishuheri Nyamurinda, yabwiye IGIHE ko kuri iki gihe abanyeshuri barangiza amashuri basohokana impamyabumenyi ariko kwerekana ibyo ihamya bikabananira.

Ibigo by’imari nabyo bishyirwa mu majwi ko bitagirira icyizere imishinga y’urubyiruko.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, asaba ibigo by’imari kubona urubyiruko nk’amahirwe y’ishoramari rugafashwa kwihangira imirimo.

Ku rundi ruhande hari abasanga hari urubyiruko rutarumva uko rwagena impinduka z’ubuzima bwarwo, rukiteza imbere rugateza n’igihugu imbere. Bakavuga ko igihe ushaka kwiteza imbere hagomba kubamo imbogamizi ariko kwigirira icyizere ari yo ntwaro.

Imiti iravugutirwa ubushomeri mu rubyiruko ubutitsa

Ku ikubitiro ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko iyi mibare y’ubushomeri mu rubyiruko ikiri hejuru, asaba ko hakongerwa ishoramari mu mashuri yigisha ubumenyingiro kugira ngo urubyiruko rwigishwe guhanga imirimo aho kuyisaba.

Yagize ati “Tugomba kwita ku rubyiruko, dushora imari nyinshi mu mashuri y’imyuga (TVET), ibi bigabanya umubare w’abategereza akazi kuko bakihangira.’’

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya Kabiri yatangiye mu mwaka wa 2013, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka. Ubushakashatsi bwerekana ko buri mwaka mu Rwanda hahangwa imirimo ibihumbi 146.

Nubwo hashyizweho ibigo by’imari nka BDF ifasha urubyiruko kwihangira imirimo muri gahunda yiswe ‘Kora wigire’, bigaragara ko iyi nzira itaratorwa n’urubyiruko rwinshi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages