Nyuma ya raporo ya Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Imibereho y’Abaturage igaragaza ibibazo bitandukanye biri mu itangwa rya serivisi z’ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima Agnes Dr. Binagwaho yasubije ibibazo birindwi n’ibindi bibishamikiyeho gusa ibisubizo bye ntibyanyura Abadepite, bituma hashyirwaho Komisiyo idasanzwe yo gukurikirana ibyo bibazo.

Ibi bisobanuro byatanzwe kuwa Kabiri no kuwa Gatatu tariki ya 31 Werurwe n’iya 01 Mata 2015.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho

Depite Adolphe Bazatoha wari uyoboye iyi Komisiyo avuga ko basuzumye ibibazo byose bitari byanyuze Inteko Ishinga Amategeko ndetse babaza inzego bireba, ubu bakaba bategereje ibizava mu mirimo y’Inteko rusange izasuzuma niba ibyakozwe niyo Komisiyo bifite ishingiro.

Yirinze kugira icyo atangaza ku byo batohoje kimwe ku kindi gusa avuga ko bakoze imirimo yabo neza nubwo Inteko rusange ariyo izafatira umwanzuro ku bisubizo bahawe n’inzego babajije ikanyurwa cyangwa ntinyurwe nabyo.

Yagize ati “Twasuzumye ibibazo biri mu buzima ni byinshi nkuko mubizi buriya Inteko rusange nibishyira kuri gahunda muzabimenyeshwa.”

Dr Agnes Binagwaho yitabye Inteko Ishinga Amategeko ngo asobanure uru rukomatane rw’ibibazo bivugwa muri serivisi z’ubuzima ariko ibisubizo yatanze binengwa n’umubare munini w’Abadepite.

Kimwe mu bibazo byabajijwe Minisitiri w’Ubuzima cyari cyerekeye imikoranire y’ ibitaro n’ibigo nderabuzima aho hagaragaye ko abarwayi benshi barenze umubare w’abaganga bakorera mu bitaro boherejwe kuvurirwamo.

Kuri iki kibazo Minisitiri Binagwaho yasubije ko muri gahunda yo korohereza ibitaro bikuru byakira umubare munini cyane w’abarwayi, harimo kubakwa ibitaro by’ibyitegererezo ku rwego rw’Intara kugira ngo umubare w’abarwayi boherezwa mu bitaro bikuru ugabanuke. Ibyo bitaro kandi bikaba birimo gushyirwamo ibyangombwa bikwiye ndetse no guteganya abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima yanabajijwe impamvu yatumye indwara ya Malaria yiyongera mu gihe u Rwanda rwari rumaze kugera ku rwego rushimishije mu ruhando rw’andi mahanga mu kurwanya iyi ndwara.

Minisitiri Binagwaho yasobanuye ko indwara ya Malariya yongeye kuzamuka bitewe n’inzitiramibu zinjiye mu gihugu ndetse zigahabwa abaturage ariko zitujuje ubuziranenge. Yanasobanuye kandi ko byanatewe n’imihindagurikire y’ikirere yagize ingaruka ku isi yose atari mu Rwanda gusa.

Kuri ibi ariko Minisitiri Binagwaho yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo kurwanya Malariya, gukangurira abaturage gusukura aho batuye binyuze mu muganda rusange kugira ngo barwanye ahashobora kuba indiri y’imibu.

Ibindi yasobanuraga byari bikubiye mu igabanuka ry’ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho muri 2010 byari hejuru ya 90% muri 2014 bikagera kuri 73%.

Ibindi bibazo byarimo imicungure mibi y’inkunga ya Global Fund, ibikoresho byaguzwe n’ibitaro bya Bushenge bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi bibazo bivugwa mu buzima.

Nkuko biteganywa mu Ngingo ya 41 y’Itegeko Ngenga rigena imikorere y’umutwe w’Abadepite, Abadepite, nyuma yo kutanyurwa bahise bashyiraho Komisiyo idasanzwe.

Iyo Komisiyo iyo irangije imirimo yayo mu minsi 45 ikora Raporo irimo ibyo yagezeho ikayishyikiriza Inteko rusange ikazicara ikabyigaho.

Itegeko riteganya kandi ko iyo inteko rusange itanyuzwe n’ibisobanuro byahawe iyi Komisiyo hafatwa izindi ngamba.

Kuba Minisitiri Binagwaho yaritabye abagize Abadepite biri muri gahunda yo gusuzuma ibikorwa bya Guverinoma nk’imwe mu nshingano z’izi ntumwa za rubanda.

[email protected]