Ni igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho hanateguwe ikiganiro kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, cyibanda ku kamaro ko kwibuka imiryango yazimye ndetse no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
GAERG ivuga ko umuryango witwa ko wazimye iyo abawugize bose, ni ukuvuga abana n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva mu 2009 nibwo GAERG itegura ikanashyira mu bikorwa gahunda yo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Iyi gahunda yahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ntukazime Nararokotse’.
GAERG ivuga ko imaze kubarura imiryango yazimye mu turere 30, imibare ikaba igaragaza ko hari imiryango yazimye 15 593, igizwe n’abantu 68 871.
Uyu muryango uvuga ko kimwe n’ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, gahunda yo kwibuka imiryango yazimye ikorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, hifashijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Iki kiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu kiribanda ku ruhare rw’inzego zitandukanye mu kwigisha abakiri bato n’abazavuka ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, n’akamaro ko wibuka no kuzirikana imiryango yazimye by’umwihariko hagamijwe guca intege no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.
Uyu muryango uvuga ko “Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 26, abantu bakomeje kwigishwa kwirinda amagambo, imbwirwaruhame n’ibindi bikorwa bihembera urwango n’ivangura biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ariko hari aho umutekano w’abarokotse Jenoside n’abatangabuhamya ukibasirwa.”
GAERG ivuga ko yatangiye umushinga wo kubika neza aya mateka ufite agaciro ka miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga urimo kwandika ibitabo, kubika neza amazina y’imiryango yazimye mu buryo bw’ishyinguranyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga no gukora filime mbarankuru.
Uturere twa Ruhango, Kicukiro na Gasabo na two tuza imbere mu dufite umubare munini w’imiryango yazimye. Hamwe muri ho na ho hagaragaramo uruhare rw’ingabo z’amahanga. Urugero ni nko muri ETO Kicukiro, aho ingabo z’Ababiligi zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bice Inkotanyi zagezemo mbere hari umubare muto w’imiryango yazimye. Urugero ni nko muri Nyagatare ahabonetse umuryango umwe wonyine wazimye, imiryango 71 muri Kayonza n’imiryango 86 muri Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, hakaba ari hamwe mu hatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.



















TANGA IGITEKEREZO