Ibi bikorwa byagaragajwe mu nama yigaga ku cyakorwa mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo abanyeshuri bafite ubumuga babashe kwigana n’abandi banyeshuri badafite ubumuga.
Ni inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda biciye mu mushinga BERT uhuriyeho kaminuza zitandukanye harimo UR n’izindi nka Kaminuza ya Leta ya Zanzibar ndetse na Kaminuza 2 zikomoka mu gihugu cya Finilande ( JAMK University of Applied Sciences na Tampere University )
BERT ni umushinga watangiye gukora mu 2023 ugomba kurangira mu 2026, aho wakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukora ubushakashatsi kuri kaminuza zo mu Rwanda, harebwa uburyo zifasha abanyeshuri bafite ubumuga kwiga.
Prof David K Tumusiime wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi mu gashami ko kugorora ingingo (rehabilitation science) yavuze ko muri ubu bushakashatsi basanze kaminuza nyinshi zo mu Rwanda yaba iza leta cyangwa izigenga nta bikoresho ndetse n’ubumenyi buhagije zifite bwo gufasha abana bafite ubumuga.
Ati “Twasanze abarimu nta bumenyi buhagije bafite bwo kuba bafasha abana bafite ubumuga kwiga nk’abandi bana mu ishuri, yewe urebye n’uburyo za kaminuza zubatse inyinshi usanga nta buryo bufasha abana bafite ubumuga nko kugera ku nyubako zo hejuru zigira, ndetse zimwe na zimwe ntizinabakira.”
Akomeza ati “Kandi mu mibare tuzi ko 5% by’Abanyarwanda bafite ubumuga ni ukuvuga ngo hari umubare munini w’abana bakeneye kwiga bakagera mu mashuri makuru. Uwo mubare ntabwo ukeneye ko twubaka amashuri yihariye yabo ahubwo hari uburyo twabafasha na bo bakigana n’abandi.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, Prof Kayihura M. Didas, yavuze ko uyu mushinga wafashije Kaminuza y’u Rwanda kurushaho kunoza uburyo bafasha abanyeshuri bafite ubumuga.
Ati “Muri BERT, intego nyamukuru yari ugukuraho imbogamizi zibuza abantu bafite ubumuga kubona amashuri, kwitabira no gutsinda mu mashuri. Binyuze mu bushakashatsi, ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufasha abantu, udushya dushingiye ku ikoranabuhanga, no guteza imbere ubushobozi bw’inzego, uyu mushinga wagize uruhare rufatika mu guteza imbere uburezi budaheza, yaba hano mu gihugu ndetse no mu karere”
Uyu mushinga mu isozwa ryawo usize imishinga itandukanye irimo imashini ifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona kubona amasomo (notes) yanditse mu buryo bashobora gusoma (braille).
Harimo kandi imashini na yo ifasha abafite ubumuga bwo kutabona guhindura ibitabo bisanzwe ikabishyira mu majwi aho uwo munyeshuri ashobora kubika ibyo bitabo mu majwi. Byongeye BERT yakoze ubushakashatsi butandukanye bwatanze umusanzu ku burere bw’abana bafite ubumuga.
Umuyobozi uhagarariye BERT muri Kaminuza ya JAMK muri Finilande, Aychesh Nigussie Koski, yagaragaje ko uyu mushinga baje kuwukorera muri Afurika kuko ari yo isa n’ikiri inyuma mu bijyanye n’uburezi budaheza cyane cyane abafite ubumuga.
Ati “Muri Finland ni ibintu bigeze kure ariko wenda ibyo bijyana n’iterambere ry’igihugu gusa hari ikintu kimwe nabonye twe iwacu tutagira, gufashanya. Hano kaminuza zirafashanya zigasangira amakuru, ubumenyi n’ibindi kugira ngo zose zive ku rugero rumwe zigere ahandi. Bivuze ko iyo ikintu gikozwe gikorerwa rimwe mu bihugu byose.”
Mucunguzi Jean Aleman wiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba afite ubumuga bw’ingingo, yagaragaje ko ari byiza ko Kaminuza ikomeje kubatekerezaho. Yongeyeho ko ibi birimo gutuma abafite ubumuga benshi bibona mu mashuri ndetse agaragaza ikizere ko gucishiriza amashuri hagati bigeye gucika burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!