00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo n’imidugudu irenga 130: Imyaka 30 y’ibikorwa bya UNDP mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 14 November 2025 saa 08:13
Yasuwe :

Imyaka 30 irashize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ritangiye gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere.

UNDP yatangiranye na Leta y’Ubumwe mu kubaka u Rwanda rwari mu bibazo uruhuri bijyanye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umwaka umwe ibaye.

UNDP n’u Rwanda byafatanyije mu nzego zirimo kurwanya ubukene, kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka inzu zitagihumanya, gufasha abantu kugera ku butabera bunoze, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.

Mu muhango wo kwishimira iyi ntambwe UNDP yateye wabaye ku wa 13 Ugishyingo 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimiye iri shami rya Loni ku musanzu waryo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Dufatanyije twateje imbere uburyo bwo gucunga umutungo wa Leta, amavugurura ajyanye n’imiyoborere, twimakaza ihame ry’uburinganire, iterambere ridaheza ndetse imishinga y’ingenzi ya Leta ihuzwa na gahunda y’intengo z’iterambere rirambye.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu bihanzwe amaso mu bufatanye bw’u Rwanda na UNDP mu bihe biri imbere, harimo guhuza ikoreshwa ry’imari n’iterambere rirambye, kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kurwanya ihumana ry’ikirere n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, guhuza ubushakashatsi n’imishinga itandukanye ya Leta ikabyazwa umusaruro ufatika no guteza imbere ihangwa ry’ibishya n’imiyoborere idaheza.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, ati “Ni urugendo twajyanyemo. Kuva ku kongera kubaka kugeza ku kongera gutekereza ibishya. Kuva ku gukira ibikomere kugeza ku kudaheranwa. UNDP yabaye ibihamya by’imbaraga zo kwiyemeza k’u Rwanda, ubuyobozi buhamye kudaheranwa no kwizerera mu bishoboka.”

Imyaka 30 y’ibikorwa byivugira

UNDP yafatanyije n’u Rwanda mu kubaka urwego rw’ubutabera ruhamye by’umwihariko muri gahunda y’inkiko gacaca aho mu myaka 10 hakemuwe ibibazo birenga miliyoni 1,9.

Yafashije kandi mu kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Integrated Electronic Case Management System”, ifasha mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu nkinko no mu magororero.

Ni gahunda yakomeje no mu bihe bya Covid-19 inkiko ntizahagarara gukor, bigeza ku ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu nkiko mu gihe cy’iburanisha buzwi nka E-Court.

UNDP n’u Rwanda byashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane buzwi nka (Alternative Dispute Resolution and Criminal Justice: ADR).

Byafashije mu guhuza abantu, kumvikanisha ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha bizwi nka (plea-bargaining), n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane.

Byatanze umusaruro kuko nko kuva mu Ukwakira 2022 kugera muri Werurwe 2025, imanza 19.527 z’inshinjabyaha zari zaregewe inkiko zarangiye hakoreshejwe (plea-bargaining), mu gihe mu 2024/2025 imanza 3.099 zarangiriye mu buhuza n’indi mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubutabera.

UNDP yanafashije mu mishinga itandukanye igamije kurwanya iyangirika ry’ikirere binyuze mu kwimakaza imiturire itangiza ibidukukikije. Iri shami rya Loni ryafashije mu kubaka imidugudu igezweho 130.

Yanafashije kandi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’intego yo kugabanya imyuka yangiza ikirere u Rwanda rwohereza ku kigero cya 38%, ingana na toni miliyoni 4,6.

UNDP yanafashije mu ishingwa ry’Ikigega gifasha mu gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (Rwanda Green Fund) yashinzwe mu 2012.

Ubu imaze gukusanya arenga miliyoni 350$ iteza imbere imishinga y’ishoramari 114, hahangwa imirimo irenga 180.000 n’ibindi.

Undi mushinga UNDP yagizemo uruhare harimo uw’imyaka itandatu uzwi nka Green Amayaga wo kubungabunga ibidukikije, watangiye mu 2020. Ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara tuzwiho kurangwa n’amapfa.

Intego ya wo ni ugusazura ubutaka bungana na hegitari 263.000 bwangiritse, guhanga imirimo 150.000 no guha imiryango 60.000 imbabura zitangiza ibidukikije n’indi mishinga itandukanye.

Guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije, guteza imbere urubyiruko, aho nka Youth Connekt yahanze imirimo ibhumbi 30, ikagurirwa mu bihugu birenga 30 biri mu byo UNDP ishimirwa.

Mu 2023 UNDP n’u Rwanda byafatanyije mu gutangiza umushinga wiswe AGUKA, uzamara imyaka ine, ukazarangira hatewe inkunga imishinga 5320. Uzatwara agera muri miliyari 8 Frw, ukazafasha urubyiruko kubona imirimo ibihumbi 100.

Mu 1997 UNDP yagize uruhare runini mu ishingwa ry’icyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Kigali Institute of Science and Technology), ubu ni ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) n’indi mishinga yo gutera inkunga imishinga yo muri uru rwego.

Muri Covid-19 iri shami rya Loni ryafashije mu gukora za robot zafashaka abaganga n’abaturage kutandura iki cyorezo n’ibindi.

Imishinga nka Hanga Pitch Fest, Unipod yo muri Kaminuza y’u Rwanda, National AI Institute, Timbuktoo itera inkunga ishoramari Afurika n’indi yose yahanzwe iri shami ribigizemo uruhare.

Iri shami rya Loni ryanatanze umusanzu mu kubaka itangazamakuru rihamye. Abanyamakuru barenga 850 bubahikwe ubushobozi, ibitangazamakuru 64 birafashwa, byose bigamije mu gufasha abaturage kubona amakuru aboneye.

Abayobozi batandukanye mu nzego za leta no muri UNDP bakase umutsima wo kwishimira uruhare rukomeye iri shami rya Loni ryagize mu iterambere ry'u Rwanda
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yerekanye uburyo UNDP yabaye ishyiga ry'inyuma mu iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, yijeje u Rwanda ko bazakomeza gufatanya na rwo mu kugera ku ntego z'icyerekezo 2050
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yagaragaje ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye
Abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula bitabiriye ibirori byo kwishimira imyaka 30 ya UNDP mu Rwanda
Ubwo abitabiriye ibirori byo kwishimira umusaruro wa UNDP mu iterambere ry'u Rwanda bari bakurikiye filime mbarankuru y'ibyakozwe
Hishimiwe uburyo UNDP yafashije u Rwanda rwari ruhanganye n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubu rukaba rugeze ahashimishije
Ibirori byo kwizihiza imyaka hafi 30 UNDP imaze mu Rwanda byabereye muri Mövenpick Kigali Hotel

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages