U Rwanda rwashyize imbaraga mu gushyigikira abakora ubuhinzi bugezweho by’umwihariko n’urubyiruko rwihebeye ubuhinzi.
Ibarura ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w’ubuhinzi aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.
Mu minsi ishize, Umuryango Imbuto Foundation watangije amarushanwa yiswe ‘Imali Agribusiness Challenge’, wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw’umwuga no kurwongerera ubushobozi.
Iri rushanwa ryarangiye abafite imishinga 15 myiza bahawe inkunga yo kubaherekeza mu kuyishyira mu bikorwa, aho buri wose wagenewe inkunga ya miliyoni 10 Frw.
Mu mishinga yahembwe harimo iyifashisha ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’indi isanzwe ariko yifitemo ubushobozi bwo kuziba icyuho cy’ubuke bw’ibiribwa ku isoko.
Iyi ni imwe mu mishinga ihanzwe amaso ko izahindura uburyo ubuhinzi bukorwa binyuze mu yavuye muri iri rushanwa ryashyizwe mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
– Ikoranabuhanga rya drones mu buhinzi!
Dukeshimana Patient, Karemera Elysee na Ishimirwe Inkesha Florence bahuje imbaraga bashinga Ikigo bise Agrinet Rwanda Ltd.
Bafite umushinga bise “Rwanda Drone Innovation” wo kwifashisha indege zitagira abapilote ’drones’ mu buhinzi, aho bazazikoresha mu gutera ifumbire n’imiti yica udukoko twangiza ibihingwa.
Dukeshimana ahamya ko izi drones zizanafasha mu kugenzura ibihingwa n’imikurire yabyo ku buryo byabafasha no gutanga ubujyanama ku ndwara zishobora kubyibasira.
Avuga ko inyigo bakoze yerekana ko igiciro cyabyo kiri hasi ugereranyije n’igisanzwe gikoreshwa na ba nyakabyizi mu guhinga kandi n’igihe bitwara ngo umurima urangire kizagabanuka.
– Umushinga wo gukora ifumbire mu Burasirazuba
Chantal Kamashazi afite umushinga wo gukora ifumbire akoresheje amase, aboneka ku bwinshi mu Ntara y’Iburasirazuba cyane ko habarizwa inka nyinshi.
Ni umushinga witezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’ifumbire cyagaragaye mu bahinzi bo mu Karere ka Kayonza, aho ukorera.
Kamashazi wize ibijyanye n’ubuhinzi aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Koreya, yashinze Ikigo yise ‘Mind Valley Rwanda Ltd’ ndetse yanatangiye gutanga akazi ku baturage batuye mu gace akoreramo.
Yasobanuye uburyo ifumbire iva ku matungo iba ari nyinshi aho inka ishobora gutanga ifumbire igera ku biro 10 ku munsi, bityo ikwiye kubyazwa umusaruro kugira ngo n’imirima ibone uko ifumbirwa.
No mu Bugesera, hari urubyiruko rwishyize hamwe rutangira umushinga wo gukora ifumbire bifashishije imyanda y’ibishingwe.
Aba barimo Nayituriki Aline, Karorero Sylvestre, Nshuti Bonheur na Rugamba Patrick, bafite Ikigo “Agri-ThinkTank’’.
Igerageza bakoreye mu Mudugudu wa Rweru mu Bugesera ryerekanye ko iyi fumbire ‘Ongera Compost’, abahinzi bayifashishije babonye umusaruro urenzeho 30% ku wari usanzwe.
U Rwanda rufite icyuho cyo kwihaza ku bijyanye n’ifumbire ndetse rufite umushinga wo kubaka Uruganda rw’Ifumbire [Rwanda Fertilizer Company Ltd] mu Bugesera.
Ni umushinga uhuriweho n’Ikigego Agaciro, cyashoyemo miliyari 3 Frw, umushoramari wo mu Rwanda [APTC] n’ikindi kigo cyo muri Maroc [OCP Africa].
– Gutubura imigina y’ibihumyo i Kigali
Kwitonda Gildas ufite Sosiyete yise G-Proud Company Ltd yiyemeje gushyira imbaraga mu guhinga ibihumyo, abinyujije mu mushinga yise “Iby’iwacu Project”.
Ibikorwa byawo bibarizwa mu Murenge wa Bumbogo mu Mujyi wa Kigali, aho atunganyiriza imigina y’ibihumyo yifashishije ibisigazwa by’imyaka itandukanye hanyuma akabivanga n’izindi ntungabihingwa.
Uyu mushinga watangiye no gutanga imirimo kuko wahaye akazi abakozi batandukanye aho ikora imigina igera ku 2000.
– Divayi ikoze mu inanasi
Marie Faustine Niyomubyeyi, Munyantwaza Cyiza Steven na Umubyeyi Sabine babinyujije muri Vynes Ltd batunganya ‘vin’ ikorerwa mu Rwanda.
Ni umushinga batekerejeho bagamije guteza imbere abahinzi b’inanasi bo mu Karere ka Kamonyi babarizwamo ndetse bafitemo ibikorwa.
Mu kuwutekerezaho bifuzaga gutanga umusanzu wabo mu kugabanya ingano ya divayi itumizwa hanze n’igiciro cyayo kiri hejuru ndetse no kongerera agaciro igihingwa cy’inanasi.
– Ikirungo gikoze mu kinyomoro
Rukundo Aime, Ndayisaba Kevin, Uwineza Belyse na Kwizera Jeannette bashinze “Volcano Green Invest Ltd”, ikigo gitunganya imbuto zirimo ikinyomoro n’imboga zikavamo ikirungo bise “Tamarilo Jam’’.
Tamarilo Jam ni ikirungo gishobora gushyirwa ku mugati cyangwa kikifashishwa no mu guteka amafunguro atandukanye.
Iki kirungo gitunganyirizwa mu Karere ka Musanze, kiboneka ku giciro gito ku isoko kandi gifite uburyohe bwihariye n’intungamubiri zihagije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!