00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo uratahana arenga miliyoni 50Frw: Urubyiruko rwahize urundi muri ‘Hanga PichFest2023’ rugiye guhembwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 December 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuhinzi n’izindi ryageze ku musozo, aho umushinga wa mbere ugomba kwegukana igihembo cya miliyoni 50 Frw.

Ni amarushanwa ategurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n’abandi.

Kuri iyi nshuro gatatu iri rushanwa ribaye, nk’uko bisanzwe ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa miliyoni 50Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw , uwa kane n’uwa gatanu buri umwe bagahembwa miliyoni 12,5 Frw.

Abahembwe bahabwa ibigo bigomba kubakurikirana ndetse akaba ari nabyo bibaha amafaranga yo gukoresha uko bagenda batera intambwe.

Ubwo iri rushanwa ryatangiraga, abarenga 300 nibo bandikishije imishinga yabo, barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, ba rwiyemezamirimo bato n’abandi.

Muri iyo mushinga yose haje gutoranywamo imishinga 45, ba nyirayo barahatana, hatsindamo abagera kuri 25.

Abo 25 bagiye mu mwiherero w’ibyumweru bibiri, bigishwa uko bashobora kunoza imishinga yabo, uko bayishakira inkunga y’amafaranga yabafasha mu kuyagura, uko bakora iminyeshabikorwa, ibaruramari, ibijyanye n’imisoro n’ibindi.

Nyuma yo guhabwa ayo masomo, abo 25 bararushanyijwe, bamurika imishinga yabo ndetse n’ibisubizo ishobora gutanga, maze hatsindamo imishinga itanu ari nayo yageze ku cyiciro cya nyuma.

Imishinga itanu ihatanira kwegukana igihembo nyamukuru irimo uw’Ikigo MediXR, cyashinzwe na Wendy MediXR.

MEDIXR ni ikigo gikora mu rwego rw’ubuvuzi, aho cyifashisha ikoranabuhanga rya Virtual Reality [ikoranabuhanga rifasha abarikoresha kumera nk’abari mu gikorwa kiri kuba nyirizina] mu guhugura abakora mu rwego rw’ubuzima.

Ni ukuvuga ngo umuganga aba ashobora kwambara ‘casque’ akareba ibyo abandi bari gukora, bityo akabyiga.

Ikindi kigo gihataniye igihembo nyamukuru ni icya Dope Initiatives cyashinzwe na Gisubizo Abi Gaelle.

Dope Initiatives ni ikigo gifasha mu burezi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho hifashishwa imikino mu kubaza abantu ibibazo ku buzima bw’imyororokere.

Gisubizo Abi Gaelle ati “Mu gukura kwanjye ntabwo ababyeyi banjye bigeze banyigisha ubuzima bw’imyororokere ndetse n’abarimu banyigishije. Niyo mpamvu nabonye ngomba gutanga umusanzu wanjye ku bashobora kuba bameze nkanjye.”

Hari kandi ikigo Loopa Ltd cyashinzwe na Cynthia Umutoniwabo.

Loopa Ltd ni ikigo gukora mu bijyanye n’ubuhinzi, aho cyifashisha ikoranabuhanga mu gufata imyanda ikomoka ku biribwa biba byatakaye, noneho bigakorwamo ifumbire.

Intego ya Loopa Ltd ni ugufasha abahinzi kubona ifumbire ihendutse, bakabasha kongera umusaruro.

Ikigo Hova AI Ltd ni ikindi kigo gihatanye. Cyashinzwe na Arsène Muhire, wavuze ko nyuma yo kubona ibigo by’imari byinshi bikoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabyo bwa buri munsi, yabonye ari igihe cyiza cyo kuzana uburyo bwo gufasha ibyo bigo.

Intego afite ni ukubaka ikigo cya mbere mu gutanga serivisi zijyanye no gusesengura amakuru y’ibigo bitanga serivisi z’imari muri Afurika, guhanga ibishya no gutanga ibisubizo bifasha abacuruzi kugera ku ntego zabo.

Ikindi kigo ni Umurava Ltd, cyashinzwe na Vivens Uwizeyimana, wari ufite intego yo gusubiza ibibazo by’urubyiruko rwa Afurika ruba rufite impano n’ubushobozi ariko rukaba rudafite uburyo bwo kubona akazi.

Uwizeyimana yavuze ko afite intego yo kubaka isoko rihuza urubyiruko rufite impano n’ibigo bikomeye hirya no hino ku Isi.

Ati “Ubukungu bishingiye ku ikoranabuhanga burimo gukura vuba. Mu 2030, imirimo irenga miliyoni 85 izaba idafite abayikora kubera ikibazo cyo kuba abashaka imirimo bazaba ari bake ugereranyije n’imirimo ihari.”

Avuga ko iyo urebye usanga Isi ifite ikibazo cy’abantu benshi badafite akazi, giterwa no kuba abantu bakiga amasomo gakondo cyangwa atajyanye n’igihe no kuba hari urubyiruko rufite ubushobozi n’impano ariko rudafite amakuru y’aho rwakura akazi.

Aha niho Uwizeyimana yahereye ashinga ‘Umurava’ nk’ikigo kigamije gukemura ibyo bibazo byose, aho gihuza abashaka akazi n’ibigo bikomeye ku Isi bishaka abakozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, itangazamakuru ndetse n’ubushakashatsi.

Ati “Ushobora kwibaza ngo bikorwa gute? ikigo cyohereza akazi n’ibisabwa ku mukozi gishaka noneho ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano [AI], rihita rimusubiza umukozi yashakaga mu gihe kitarenze amasaha 48.”

Uwizeyimana yavuze ko iyo abakozi babohereje gukora akazi mu buryo buhoraho, Umurava Ltd nk’ikigo gikomeza kubakurikira, kikamenya ko babonye amahugurwa n’ibindi bibafasha gukomeza gutanga umusaruro ukenewe mu kazi.

Mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi atanu, Umurava Ltd umaze guhuza urubyiruko rugera kuri 600 n’ibigo birenga 70 bibaha akazi cyangwa imirimo y’igihe gito.

Muri uru rubyiruko ruhatanye, harimo uratahana arenga miliyoni 60Frw
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, akurikiranye uko uyu muhango wo guhemba Urubyiruko rwahize urundi ugenda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko mu Rwanda, Umutoni Sandrine nawe ari muri uyu muhango
Urubyiruko ruhatanye ruranyura imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves
Vivens Uwizeyimana washinze Ikigo Umurava Ltd
Cynthia Umutoniwabo washinze Ikigo Loopa Ltd
Ikigo MediXR, cyashinzwe na Wendy MediXR
Ikigo Hova AI Ltd cyashinzwe na Arsène Muhire

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages