00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe igenamigambi rihuriweho mu kurandura imirire mibi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 July 2018 saa 07:39
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasabye ko mu turere twose haba ubufatanye bw’abayobozi n’abafatanyabikorwa bose bakarandura imirire mibi no kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Yabivuze ku wa 16 Nyakanga 2018, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo guhuza ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bose bo muri iyo Ntara bakora ibikorwa byo kwimakaza imirire myiza bakumira kugwingira kw’abana.

Icyo gikorwa cyo kubahuriza hamwe cyakozwe n’ ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance.

Umuyobozi w’iyi mpuzamiryango, Muhamyankaka Venuste, avuga ko kuri iyi nshuro bahisemo gukora igenamigambi rihuriweho kugira ngo imirire mibi no kugwingira byimwe icumbi mu Rwanda.

Ati “Twahisemo kubahuza bose kugira ngo tugane aho ibikorwa bikorerwa mu turere, mu mirenge no mu midugudu kugira ngo dukore igenamigambi rihuriweho n’inzego zose, tugire umwana ufite imirire myiza.”

Ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi itatu ahuje abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi ndetse n’abayobozi bashinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri Mureshyankwano yabasabye gukorera hamwe birinda gutatanya imbaraga kuko aribwo bazagera ku ntego bihaye.

Ati “Hari aho biboneka ko abantu bajya mu gikorwa ariko ugasanga ntibahuza imbara cyangwa ngo bafatanye; abafatanyabikorwa mu bijyanye n’imirire ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakwiye kujya bicara bagaorera gahunda hamwe bakiha intego kandi bakabishyira muri gahunda y’ibikorwa n’igihe bazabikorera.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ari nabwo bugenderwaho kuri ubu, bwerekana ko u Rwanda rufite abana bari ku kigero 38% bagwingiye, mu gihe Ishami rya Loni ryita ku Buzima rivuga ko umubare wakwihanganirwa ari abatarenze 20%.

Impuzamiryango Sun Alliance iri gukora igikorwa cyo guhuza abafite aho bahuriye no kurwanya imirire mibi no kugwingira ivuga ko yashoyemo akayabo ka miliyoni zirenga 90 z’amanyarwanda, ikaba ibiterwamo inkunga n’igihugu cy’u Buholandi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano
Umuyobozi w'Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste
Abantu batandukanye bafite abo bahuriye n'imibereho myiza y'abaturage bari bitabiriye ibi biganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages