Ubu busabe bwagarutsweho kuri uyu wa Kane, taliki ya 01 Kamena 2017, ubwo Ishuri Rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) rikorera ahahoze icyo kigo, ryibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu baharokokeye Jenoside, Ildephonse Gasana, yagarutse ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi n’uburyo bajyanwaga muri ESSO-Butare bakahicirwa.

Gasana yavuze ko kugeza ubu imibiri y’abahiciwe itaraboneka, asaba ko hakorwa iperereza.

Yagize ati “Biragoye ariko turasaba ubuyobozi bwa IPRC buzabigerageza, niba bishoboka tuzamenye abantu babaga muri iki kigo, ariko hari abantu bamwe dushobora kunyuraho, hari abayoboraga ingabo muri iki gice, hari n’abagiye bamenyekana barafungwa, hari abari abanyeshuri hano, abo nibo barimbuye Abatutsi muri iyi Butare. Hari bamwe mu miryango yabuze abantu bayo baguye hano, turifuza ko ubyobozi bw’iki kigo, bwafatanya na bo ndetse na Ibuka n’izindi nzego, tugashakisha abo baguye hano aho bari.”

Ibi Gasana yavuze byigeze kuvugwa nanone mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri IPRC South, aho abarokotse bo muri Butare bavugaga ko bifuza gushyingura ababo mu cyubahiro.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr. Baranabé Twabagira, yavuze ko ibyo abarokokeye Jenoside mu cyahoze ari Butare bavuga bifite ishingiro, kandi bazakomeza gukora ibishoboka byose mu gushakisha iyo mibiri y’abiciwe mu cyari ESSO-Butare.

Yagize ati “Iki kigo tukimazemo imyaka itanu, twagerageje guca muri iri shyamba rikikije IPRC South, ariko nta hantu higeze hagaragara ko haba harashyinguwe abantu. Icyo tujya tubona ni irimbi ryahoze ari irya gisirikari, ryashyingurwamo abasirikari gusa ariko tuzakomeza dushakishe kugeza igihe tuzamenya irengero ry’Abatutsi bahiciwe. Nituramuka tubonye abantu babaye hano bafite amakuru ajyanye n’iki kigo mu gihe cya Jenoside, bazadufasha kubigeraho.”

Dr. Twabagira yavuze ko bakeka ko Abatutsi biciwe mu cyari ESSO-Butare bashobora kuba barajya kubajugunya ahandi hantu cyangwa abasirikari bagakoresha ubundi buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso, bityo agashimangira ko hakenewe abantu babaye muri icyo kigo ngo batange amakuru nyayo.

Mju bundi butumwa bwahatangiwe, abafashe ijambo basabye ko buri wese yatanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr. Baranabé Twabagira
Umuyobozi Mukuru wa IPRC South, Dr. Baranabé Twabagira

[email protected]