00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka zitwara abagenzi zituruka Iburasirazuba zatangiye kubuzwa kugera Nyabugogo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 July 2016 saa 11:54
Yasuwe :

Imodoka zitwara abagenzi ziturutse mu Ntara y’Uburasirazuba zatangiye kubuzwa kwinjira mu mujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda akajagari no kugabanya impanuka.

Iyi gahunda yatangiriye muri gare ya Nyanza ya Kicukiro ika yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa mbere.

Imodoka zijya i Nyamata no mu bindi bice by’akarere ka Bugesera ntizigitegerwa muri gare ya Nyabugogo cyangwa i Remera,ndetse n’ iziva mu Bugesera ntizemerewe kugera Nyabugogo ziraparika muri gare ya Nyanza ya Kicukiro.

Kubera iyi gahunda itari imenyerewe wasangaga kuri uyu wa Mbere abantu bava muri iyi gare bajya mu bindi bice by’umujyi nka Nyabugogo, Remera n’ahandi ari benshi mu gihe imodoka zari nke.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali, Reuben Ahimbisibwe yatangaje ko iyi gahunda igamije guca akajagari mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali rwagati kimwe no kugabanya impanuka.

Yavuze ko kandi ko biri muri gahunda yatangijwe yo kunoza itwara rusange ry’abantu mu mujyi irimo kunozwa harebwa uko imodoka zivuye mu Ntara zitakwinjira mu mujyi rwagati ahubwo zikagarukira mu nkengero zawo.

Usibye impinduka ku modoka zituruka mu Bugesera, harateganywa ko mu minsi ya vuba izituruka mu kindi cyerekezo cy’Intara y’Uburasirazuba zizajya zihagarara muri gare ya Kabuga, abagenzi bakaba ari ho bafatira izibakomezanya mu mujyi kimwe n’abavuye mu mujyi berekeza muri icyo gice.

Naho izituruka mu Ntara y’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Amajyaruguru zizakomeza kwinjiza abagenzi muri gare ya Nyabugogo nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.

Yagize ati " Gare ya Nyabugogo izakomeza kwakira izi modoka. Hari gahunda yo kuyagura ikongererwa ubushobozi ku buryo iba gare na parikingi y’imodoka nto igakomeza no gutanga zerivisi z’ubucuruzi."

Muri gare ya Nyanza aho iyi gahunda yatangijwe abagenzi kimwe n’abashoferi bagaragaje ko babangamiwe n’izi mpinduka kuko ngo batigize bazimenyeshwa mbere.

Imodoka ziturutse mu Ntara y'Uburasirazuba ntizizongera kwinjira muri Gare ya Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages