00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashize imyaka irenga 30 nta modoka ikandagiye ku kirwa cya Nkombo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 15 February 2017 saa 12:34
Yasuwe :

Hari abamaze kuba inkumi n’abasore kuva bavuka batarabona imodoka mu gace batuyemo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu, Akarere ka Rusizi.

Uyu murenge ugizwe n’ibirwa bibiri, bifite utugari dutanu,uretse aka Ishywa, utundi turi ku kirwa kimwe. Aha uretse moto n’amagare nta kindi kinyabiziga wahasanga nubwo cyakozweho imihanda.

N’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge agenda kuri moto mu gihe abo mu yindi mirenge hirya no hino mu gihugu bagenda mu modoka leta yabafashije kugura.

Ku Nkombo, moto n’amagare bihagera babicisha mu bwato ariko ngo nta bushobozi bafite bwo kwambutsa imodoka mu mazi ngo ibashe kuhagera nk’uko mu bindi birwa by’ahandi hari imodoka.

Abaturage bavuga ko uwabazanira imodoka bamufata nk’umwami kuko yajya ibafasha kugera mu bice bitandukanye by’icyo kirwa, bakanayikoresha bakira abashyitsi babasuye no mu birori.

Umuturage witwa Niyibizi Alfred ati “Nko ku kirwa cya Idjwi hari imodoka nyinshi cyane, natwe uwayituzanira twamufata nk’umwami, urabona kuzenguruka iki kirwa cyacu cyose n’amaguru kandi dufite imihanda yakozwe neza muri VUP.”

Mugenzi we Niwemugore Appoline we ati “Iyi modoka uwayizana yajya idufasha gutwara umugeni, no gutwara ibintu bivuye hariya hepfo ku bwato, uwayizana twamwemera cyane. Njye nta modoka nari nabona yageze kuri iki kirwa ariko papa yambwiye ko mu myaka ya 1980 ibikamyo byigeze kuza bari gukora amazi ariko nyuma y’iminsi mike bahise bazomora [kwambutsa] zisubira hirya.”

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yasuraga abaturage kuri iki kirwa muri Mutarama 2017, mu byifuzo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wacyo yamugejejeho harimo n’ikibazo cyo kutagira imodoka.

Yagize ati “Aha kure [ku kirwa]umuntu akoresha isaha n’igice kugirango ahagere, imodoka yadufasha kuzenguruka hirya no hino rwagati ariko yanadufasha kumanura abarwayi ikabageza hafi y’ubwato.”

Nawe yagarutse ku makuru y’imyaka mirongo ishize nta modoka ihakandagiye ariko avuga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabijeje kubakorera ubuvugizi.

Ibirwa bigize umurenge wa Nkombo bituwe n’abaturage bangana ni 18000 , akaba ari nacyo kirwa kinini mu birwa biba mu biyaga byo mu Rwanda.

Ukigera ku kirwa cya Nkombo ubona imihanda yakozwe ishobora kugendwamo n'imodoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages