Ibikubiye mu itangazo iki kigo cyageneye itangazamakuru, bigaragaza ko muri ayo mezi, Intara y’Iburasirazuba mu Turere twa Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare, no mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye Gisagara, Nyanza, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.
Meteo Rwanda yavuze ko aya makuru agaragaza uko imvura izagwa mu gihugu, yabonetse hashingiwe ku isesengura ry’ibipimo by’imvura n’ibyubushyuhe ryakozwe n’impuguke mu by’ubumenyi bw’ikirere (climate scientists), zo mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere hirya no hino ku Isi.
Iki kigo cyongeye kwibutsa ko ibihe bya El Nino bigikomeje ariko bikaba bizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi cyangwa Kamena 2016.
Cyasabye abo bireba bose gufata ingamba zo gukumira cyangwa kugabanya ingaruka zaterwa n’ahashobora kuzagwa imvura nyinshi.
Meteo Rwanda yagiye inengwa na bamwe mu baturage ko itanga amakuru y’iteganyagihe adahuye n’ukuri, ariko yo ikabihakana, yemeza ko itanga amakuru yizewe ku rugero rwa 85%.



















TANGA IGITEKEREZO