00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashtag #DramaQueenDiane yaciye ibintu kubera Diane Rwigara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2017 saa 08:54
Yasuwe :

Nyuma y’uko Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara basanzwe na Polisi mu rugo rwabo bikingiranye kandi byaravugwaga ko batawe muri yombi, abakoresha twitter bifashishije hashtag #DramaQueenDiane maze bavuga uko bakiriye iki gikorwa aho benshi batunguwe bikomeye.

Mu cyumweru gishize nibwo hacicikanye amakuru avuga ko Diane Rwigara n’umuryango we batawe muri na Polisi ariko yo ikabihakana.

Polisi y’u Rwanda yahise isohora itangazo yamagana ayo makuru gusa ivuga ko bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho birimo kunyereza imisoro no gukoresha inyandiko mpimbano.

Bamwe cyane cyane abari hanze y’u Rwanda n’ibinyamakuru mpuzamahanga ntibyanyuzwe n’ibisobanuro bya Polisi bikomeje kuvuga ko Diane n’umuryango bafunze.

Kuri uyu wa Mbere ahagana saa tatu nibwo byari byitezwe ko Diane n’Umuryango we bagera ku biro by’Ubugenzacyaha ku Kacyiru ariko byageze saa munani Umunyamakuru wa IGIHE wari wagiyeyo atarabaca iryera.

Ubugenzacyaha bubonye ko Diane atahageze, bwasabye Polisi kujya kubareba iwabo mu rugo ngo hamenyekane icyatumye batitaba. Polisi yagiyeyo ibura uyifungurira igomba kwifashisha urwego ngo yinjire mu gipangu imbere, maze ibasangamo ibajyana ku bugenzacyaha kwisobanura.

Kubera uburyo byavugwaga ko umuryango wa Rwigara ntawe uwuca iryera mu rugo iwabo ndetse no kuri Twitter ya Diane hariho inyandiko imutabariza ngo yarafunzwe, byatunguye benshi kubona Polisi ibavanye iwabo mu rugo kandi bo bavugaga ko bafunzwe.

Ikiganiro kuri Twitter cyabaye #DramaQueenDiane (Ikinamico ya Diane) aho abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bagaragazaga ko yashituye isi avuga ko yafunzwe kandi yibereye mu rugo.

Hari uwgaize ati “Umukobwa yafashe umwanzuro wo kwicara mu gikoni, imbuga nkoranyambaga zitangira kumuvuganira ngo arekurwe, ni uko ari Rwigara?

Undi yagize ati “ Ariko #DramaQueenDiane yavuze ko nta mafaranga yari afite amugeza kuri polisi ngo ahatwe ibibazo, ayo mafaranga yaba ari amadolari ya Zimbabwe?”

Hari undi wanditse asubiza umwe mu batabarizaga Rwigara ngo afungurwe ati “Urabaza ngo ari he ? #DramaQueenDiane yari yibereye mu rugo ari kurya Pizza ari guseka mwe mumutabariza n’abamuririra ay’ingona.”

Polisi yatangaje ko nyuma yo guhata ibibazo Diane Rigara n’abo mu muryango we basubijwe mu rugo rwabo mu Kiyovu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages