00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizwe ku mugaragaro igitabo ku mwihariko w’u Rwanda mu gukemura ibibazo

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 26 July 2014 saa 02:57
Yasuwe :

Impuguke Sondra Myers akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Scranton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ku mugaragaro igitabo yise ”The new Rwanda II” gikubiyemo ubuhamya butandukanye ku iterambere riri mu Rwanda.
Iki gitabo cyashyizwe ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2014, cyabanjirijwe n’ikindi kitwa "The new Rwanda I” cyishimiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse anasaba ko cyahindurwa mu rurirmi rw’Ikinyarwanda.
Sondra Myers avuga ko yagize igitekerezo cyo (…)

Impuguke Sondra Myers akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Scranton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ku mugaragaro igitabo yise ”The new Rwanda II” gikubiyemo ubuhamya butandukanye ku iterambere riri mu Rwanda.

Iki gitabo cyashyizwe ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2014, cyabanjirijwe n’ikindi kitwa "The new Rwanda I” cyishimiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse anasaba ko cyahindurwa mu rurirmi rw’Ikinyarwanda.

Sondra Myers avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika ku budashyikirwa bw’u Rwanda bitewe n’uburyo rwateye imbere nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Sondra Myers wanditse The New Rwanda

Ati "Nabonye u Rwanda rwihariye cyane ngereranyije n’ibindi bihugu nagezemo byitwa ko byateye imbere kuko rwagerageje gushyiraho ibisubizo byihariye ku bibazo na byo byari byihariye rwahuye na byo”

Myers yemeza ko gahunda y’inkiko Gacaca, Itorero ry’igihugu n’Imihigo zatumye u Rwanda rwigaranzura ibibazo cy’ubukene, umuco wo kudahana ndetse n’amacakubiri byari byararwibasiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ashyira ku mugaragaro iki gitabo Sondra yifuje ko habaho ikiganiro mpaka ku bigikubiyemo. Iki kiganiro cyibanze ku mwihariko u Rwanda rugira wo gushyiraho gahunda zitagiye zigaragara mu bindi bihugu.

Ibifubiko by'ibitabo The New Rwanda igice cya mbere n'icya kabiri

Umwe mu bari mu kiganiro mpaka Ivan Maguene yishimiye ko gahunda nk’imihigo, inkiko Gacaca n’itorero zatumye u Rwanda rutera imbere ku buryo bugaragara kandi mu gihe gito.

Ariko Jean Michel Habineza we yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye imbere rukoresheje gahunda zihariye bigikenewe gukurikirana uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati "Yego u Rwanda rufite umwihariko mu gukemura ibibazo byarwo ariko ni ngombwa ko leta ihora ikurikirana niba gahunda yashyizeho zishyirwa mu bikorwa uko ibyifuza.”

Sondra Myers ari kumwe na Faustin Mbundu (uwambaye ikoti ry'ubururu)

Muri iki kiganiro abantu batandukanye barimo impuguke mu by’Uburezi bashimye Sondra Myers ku gitekerezo yagize cyo kwandika ku iterambera ry’u Rwanda.

Iki gitabo kigizwe n’inkuru zigaragaza iterambere ry’u Rwanda mu ngeri zitandukanye.

Igice cya mbere cyacyo kibanda ku buryo umuco n’imyumvire by’ Abanyarwanda byatumye biyunga bagatera imbere. Kivuga ku itorero ry’igihugu, Inkiko Gacaca n’uburyo izi gahunda zubatse ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Muri iki gice cy’igitabo “The New Rwanda II” Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asobanura uburyo Inkiko Gacaca zabaye umwihariko w’akataraboneka mu mateka y’ubucamanza.

Aragira ati "Inkiko Gacaca zakoze ibintu bitari gupfa gushoboka, gahunda yazo yarangiye muri Kamena 2012 zimaze kuburanisha abarenga miliyoni n’ibihumbi 20".

Akomeza agira ati "Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubutabera bifuzaga none babanye mu mahoro n’imiryango y’ababahekuye".

Abitabiriye imurikwa ry'igitabo baganiriye byinshi

Ibindi bice by’iki gitabo bigaruka ku bikorwa by’iterambere by’u Rwanda. Muri ibi bikorwa Sondra agaruka ku isomero ry’igihugu akavuga ko kuba Abanyarwanda bafite isomero ryo mu rwego rwo hejuru rikoreshwa n’abantu b’ingeri zose bituma ahazaza h’igihugu haba heza.

Ati ”Birakwiye ko leta ikomeza kubaka umuco wo gusoma mu Banyarwanda ndetse ikanabakangurira kwihatira kwandika ku gihugu cyabo“.

Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda atandukanye n’ay’ibindi bihugu cyane ariko nanone bikaba bitangaje ko Abanyarwanda batayandikaho.

Igitabo The New Rwanda II cya Sondra Myers kinagaragaza imbogamizi u Rwanda ruhura nazo mu iterambere n’uburyo zakemuka .

Sondra Myers watunganyije iki gitabo ni umwe mu bayoboye inama yiga Imishinga mpuzamahanga y’umuco n’imibereho myiza y’abaturage anayoboye gahunda y’uburezi ya Shemel ihugura abantu batandukanye muri kaminuza ya Scranton iherereye muri Leta ya Pennysylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2011, Perezida Obama yashyize Myers mu nama y’impuguke z’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye kandi atanga inama mu baperezida bayoboye icyo gihugu. Mu baperezida Sondra Myers yagiriye inama harimo Jimmy Carter wamushinze Inama y’igihugu y’Ubugeni na Bill Clinton wamugize umujyanama wihariye wita ku Kwitangira igihugu n’ubumenyamuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages