Mu ngamba za Guverinoma zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus harimo kuguma mu rugo umuntu akahava gusa ajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuntu ukeneye kujya gushaka serivisi, zirimo; guhaha, kujya kuri Banki, kuri Farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa azajya abanza gusaba uruhushya yifashishije ikoranabuhanga.

Ushaka gusaba uruhushya akoresheje ikoranabuhanga rya internet yinjira ku rubuga http://mc.gov.rw naho ukoresha telefoni agakanda *127# agakurikiza amabwiriza.

Mu makuru usaba uruhushya yuzuzamo harimo; umwirondoro we, nimero y’indangamuntu, nimero ya telefoni, impamvu y’urugendo yerekana aho ava n’aho ajya na Plaque y’imodoka k’ugenda na yo.

Usaba uruhushya agera aho yuzuza italiki, igihe agendeye n’igihe agarukira ubundi akohereza agategereza igisubizo.

Umuntu ahita yakira ubutumwa bugufi bwoherejwe na Polisi y’u Rwanda, bumwemerera cyangwa bumwangira gukora urwo rugendo.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umuntu azajya yereka ubwo butumwa umupolisi igihe amuhagaritse.

Ingamba yo kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yatangajwe bwa mbere ku wa 21 Werurwe 2020 igomba kumara ibyumweru bibiri.

Icyo gihe cyaje kongerwa n’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Mata 2020, cyongera kongerwa ku wa 17 Mata, aho kugeza ubu gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Polisi yashyizeho uburyo bwo gusaba uruhushya rwo gukora ingendo muri iki gihe cya Coronavirus
Polisi yashyizeho uburyo bwo gusaba uruhushya rwo gukora ingendo muri iki gihe cya Coronavirus