Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango we ufatanyije na Kiliziya, aho hanashyizweho itariki ya 2 Ukuboza buri mwaka yo kujya yibukwa.
Nyuma y’imyaka 42 atabarutse, amateka agaragaza ko Mgr Alexis Kagame yabaye umuntu ukomeye kuko ibikorwa bye bicyigaragaza cyane cyane binyuze mu nyandiko ze zuje ubuhanga.
Padiri Kayisabe Vedaste uyobora Iseminari Nkuru ya Filozofikumu ya Kabgayi, umwe mu bamumenye ndetse akaba anigisha amwe mu masomo yasize, yavuze ko Mgr Kagame yabaye ingirakamaro cyane mu gihe cye kandi ko umurage we wafasha benshi n’ubu.
Kayisabe yagereranyije Mgr Kagame na Mutagatifu Jérôme wahinduye Bibiliya mu Kilatini kuko ngo na we ari we washyize Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.
Yavuze ko mu buzima bwe yanditse ibitabo birenga 192, birimo 62 by’amateka ndetse akaba ari mu b’imena bagize uruhare mu kuzamura ireme n’ikibonezamvugo cy’ururimi rw’Ikinyarwanda aho, yahimbaga amasaku yacyo n’ibindi.
Yakomeje avuga ko Mgr Kagame yasirimuye u Rwanda kuko yabaye umwe mu bahanga babayeho muri Afurika, bananditse ibitabo bikomeye bigaragaza imitekerereze ihambaye.
Yagize ati ’’Abantu batumye u Rwanda rumenyekana ni ba Kagame bombi; Mgr Kagame na Perezida Kagame. Wajyaga mu mahanga wababwira ko uri uwo mu Rwanda bakaguhuza na Mgr Kagame kubera ubuhanga yagaragaje, none n’ubu uvuga ko uturutse mu Rwanda bagahita bakubwira ibigwi bya Perezida Kagame.’’
Karidinali Antoni Kambanda wafatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Butare ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yaragijwe Mgr Kagame Alexis, yavuze ko bashima ibikorwa bye cyane kuko ari we watumye amateka y’u Rwanda yandikwa kuko ubundi yavugwaga mu kanwa gusa.
Yabwiye umuryango wa Mgr Kagame ko igihango yagiranye na Kiliziya igihe bamwereraga kuyiyegurira, kidasibangana ari na yo mpamvu nayo yaje guha umugisha imva ye.
Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika izakomeza gushishikariza abashakashatsi gukomeza umurage mwiza yasize w’ubushakashatsi yakoraga aho bazifashisha Kaminuza Gatolika yamwitiriwe iri muri Diyosezi ya Butare i Save.
Yagize ati ’’Duha agaciro ibyo yakoze, ni na yo mpamvu hari Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ishami ryayo rya Save yamwitiriwe’’.
Yakomeje avuga ko hari n’ikigo cy’ubushakashatsi muri CUR kigaragaramo inyinshi mu nyandiko ze, bakaba bagiye kucyongerera imbaraga kigakora neza bityo n’abanyamahanga bakajya bakigana.
Bamwe mu banyeshuri biga muri CUR bavuga ko batewe ishema n’ibikorwa bya Mgr Kagame, bakavuga ko bifuza gutera ikirenge mu cye, bihatira gushishoza no gucengera ibyo biga nk’uko na we yabigenzaga.
Anastase Tuyizere wiga muri CUR, yabwiye IGIHE ko ari ishema kuba Kaminuza yigamo yaritiriwe umuhanga noneho w’Umunyarwanda.
Ati “Ibyinshi turabisoma, ibindi tukabibwirwa; tubona neza ko ubuzima bwe na bwo ari isomo. Unashingiye ku mubare w’ibitabo yanditse n’igihe gito yabyanditsemo akiri mu buzima, ubona ko yakoresheje igihe cye neza, bikatwigisha gukora cyane’’.
Umuyobozi wa CUR, Padiri Dr Laurent Ntaganda, yavuze ko iyi kaminuza yaragijwe Mgr Kagame nk’ikimenyetso cy’ubuhanangange bwe bwuje ubuhanga.
Yagize ati ’’Umwepisikopi wacu yagiye gufata icyemezo cyo kuragiza iyi Kaminuza Mgr Kagame kubera yari umuntu uzwi cyane, w’umuhanga atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose, yifuza y’uko n’abanyeshuri bacu bamukunda bakazanamukurikiza kugira ngo na bo koko bakunde ubuhanga, Imana ndetse n’abantu, tutibagiwe no kugira ikinyabupfura kuko burya umuntu utiyubaha ibyo byose atabigeraho.”
Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Mgr Kagame yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!