Mu ntangiriro za Gashyantare 2020 nibwo Sosiyete y’ikoranabuhanga yitwa Loop Technologies yatangije urubuga www.job.rw ruboneka no kuri www.jobsfinder.rw rugamije gutanga amakuru ku haboneka akazi n’amasoko.
Umuyobozi mukuru w’iyo Sosiyete, Banamwana Hoffman Prince yavuze ko bafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona ko hari abanyarwanda benshi bakeneye kumenya amakuru ku byabateza imbere harimo; akazi n’amasoko bitangwa n’ibigo bya leta, ibyigenga n’imishinga itandukanye.
Banamwana yavuze ko Abanyarwanda barenga 600 biganjemo abakirangiza amashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse n’abifuzaga guhindura imirimo, bamaze kubandikira bababwira ko babonye akazi bagakuye ku makuru babonye kuri urwo rubuga.
Ushaka kumenya amakuru y’akazi n’amasoko atandukanye ajya ku rubuga job.rw cyangwa jobsfinder.rw cyangwa akareba ku mbuga nkoranyambaga za facebook, Instagram, Twitter na LinkedIn hakoreshejwe JobsFinder Rwanda.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza ko muri uko kwezi igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 15%, kikaba cyarazamutseho 0.5% ugereranyije na Gashyantare 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!